Kolera yageze mu Burundi

Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’u Burundi Dr Sylvie Nzeyimana, yatangaje ko abantu 8 bamaze kugaragaraho icyorezo cya kolera mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura.

Kugira isuku ni bimwe mu byafasha umuntu kwirinda kolera
Kugira isuku ni bimwe mu byafasha umuntu kwirinda kolera

Dr Nzeyimana avuga ko mu bizamini byakozwe na Laboratwari nkuru yo muri iki gihugu tariki 31 Ukuboza 2022, byagaragaje ko abo bantu bafite icyorezo cya kolera cyo mu bwoko bwa ‘Vibrio cholerae’.

Abanduye bagaragaye mu majyaruguru ya Bujumbura muri santere ya Bukirasazi, Mutakura na Buyenzi.

Dr Nzeyimana avuga ko abantu bakwiye kugabanya kujya ahantu hahurira abantu benshi ndetse bakongera isuku yo gukara intoki, asaba inzego z’ibanze gushyiraho gahunda zihamye zo guhangana n’iki cyorezo kuko cyandura mu buryo bworoshye.

Ati “Birihutirwa ko Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho ingamba zihamye zo gukumira ingendo mu duce twagaragayemo iki cyorezo, hagashyirwa mu kato abagaragaweho n’iki cyorezo no gushyiraho uburyo bwo kongera isuku ahahurirwa n’abantu benshi”.

Minisitiri Nzeyimana avuga ko bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kongera isuku cyane cyane muri aka gace kagaragayemo iki cyorezo, kugira ngo hatabaho guhura n’abacyanduye mu rwego rwo kwirinda kugikwirikwiza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2019, abantu basaga 1,064 banduye icyorezo cya kolera, mu Burundi abagera kuri 6 bagahitanwa nacyo, muri abo batandatu bapfuye 5 bari abo mu mujyi wa Bujumbura.

OMS ivuga ko kolera irangwa n’impiswi ikabije, ahanini ituruka ku kuba umuntu yariye ibyo kurya byanduye cyangwa se yanyoye ibinyobwa byanduye, ikunze guturuka ku isuku idahagije iyo, itavuwe vuba ihita yica uwayanduye.

Uretse mu Burundi, Kolera iravugwa no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Malawi, aho imaze guhitana ubuzima bwa benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka