- Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa
Ni mu itangazo urwo rwego rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa twitter ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, risaba abo barimu kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwitwa TMIS, kuri link http://tmis.reb.rw bitarenze tariki 31 Mutarama 2023.
Aba barimu basabwe kwiyandikisha, mu gihe Iteka rya Perezida ryari ryaranasinywe mu mwaka wa 2017 ryagenaga ko mu myaka itatu abatarize uburezi bagombaga kuba baramaze kubwiga bitarenze 2020, byagera muri uwo mwaka abatarabibonera impamyabumenyi bagasabwa kubuvamo bakajya gukora ibyo bigiye.
Ubuyobozi bwa REB ntibwahwemye kugira inama abarimu bakora akazi ko kwigisha kandi batarize umwuga wo kurera, kujya kubyigira, batabikora bagasezererwa bitarenze muri 2020, nk’uko byari mu Iteka rya Perezida ryari ryarasinywe mu mwaka wa 2017.
Ni icyifuzo cyashimangiwe n’Ibaruwa Uturere twose twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo uwa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Ntabwo icyo cyifuzo cyagezweho, nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abarimu bize uburezi ukomeje kuba muto ku mubare w’abarimu bakenewe.
Ayo masomo bashyiriweho, ni gahunda yashimishije abarimu benshi banditse basubiza kuri iryo tangazo, n’ubwo abenshi bagaragaje ko uburyo bwo kwiyandikusha bahawe butarimo kuborohera.
Kagenza Samson ati “Ni byiza cyane, ayo mahugurwa arakenewe cyane bishoboka n’abandi babishaka mwabibemerera?”
Ituze Diane ati “Mwiriwe neza? Muradufasha mute ko turimo dufungura iriya link mwaduhaye bigafunguka ntitubone ahatwiyandikishiriza? Murakoze”.
Uwitwa Peacemaker ati “Turabashimiye cyane ku bw’iyi gahunda yo gufasha abarimu batize uburezi bagahabwa amahugurwa, ariko bishobotse harebwa uburyo amahugurwa yajya aba muri weekend kuko abarimu benshi bigisha mu mashuri abanza, biga muri kaminuza zitandukanye kandi biga mu biruhuko”.
Uwitwa Marc ati “Mudufashe turimo kwinjira kuri dashboard tukabibura, REB muturwaneho tutazacikanwa n’amahirwe”.
Undi ati “Ba Nyakubahwa, mudusabire abashinzwe ‘tmis’ bashyire ahagaragara ‘officially steps’ zose turakuzikiza z’uburyo twuruzuza aya makuru muri tmis, ajyanye n’amahugurwa y’abatarize kwigisha. System irakwakira ntiyemere ko ukomeza kuzuzamo ibikenewe”.
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima let’s y’ubumwe bw’abanyarwanda idahwema kudutekerezaho byumwihariko abatarize uburezi igitekerezo cyanjye nagirango mbisabire amahugurwa azashyirwe muri week_end kubari kwiga University no mubiruhuko kubatarajya kwiga.murakoze
Turabasuhuje, ese mwadufasha iki kubantu batize uburezi bakaba bari kwiyandikisha banyuze kuririya link bikanga .
Turabasuhuje!
Kombona ntaburyo bwokwiyandikisha bugaragara ntakuntu mwadufasha?
Murabamukoze
Iyi gahunda ninziza turashimira Leta yacu kuko yadutekerejeho! Gusa harikibazo kd Rwose kirumvikana Nkatwe twari twishatsemo igisubizo cyo gukomeza muri University kugirango tunoze kd Tugire ubumenyi bukenewe mumwiga! Muzadufasha iki kd ko Twiga Muri Holiday Program? Mudufashije mwabishyira muri weekend Cg Hakarebwa ubundi buryo butatuma duhagarika amasomo! Murakoze!
Iyi link ndabona ntamwanya wo kwiyandikisha uriho sinzi niba hari ubundiburyo bwadufasha tukiyandikisha murakoze.
Iyi link ndabona ntamwanya wo kwiyandikisha uriho sinzi niba hari ubundiburyo bwadufasha tukiyandikisha murakoze.
Mwakoze kudutekerezaho nkabarimu batize uburezi kugirango natwe tube abanyamwuga ariko ikibazo hari abakomeje kaminiza kandi barikwiga uburezi natwe mwadutekerezaho niba bishoboka kuko twiga mubiruhuko murakoze
Muzatubarize niba abatangiye Atari abumwuga none ubu bakaba barikwiga uburezi muri kaminuza niba nabo bibareba ese babihuza bate?
Ese ubu umuntu wahise akomerezaho kwiga kaminuza mu biruhuko azabigenza ate? Ese azabanza yige iyo kaminuza konayo Ari gukurikirana uburezi?
Turabashimira ko mwadutekerejeho tukaba tugiye kuba abanyamwuga! Gusa ndabona ikibazo cyo kwiyandikisha cyabaye ingorabahizi!Mudufashe muduhe indi link kuko iyo twahawe ntikunda.Murakoze
Murakoze kudutekerezaho abarimu tutize uburezi arko mudufashe kwiyandikisha Kko byanze rwose muturwaneho Ayo mahirwe ataducika turibenshi byanze rwose
ko iyi link idakunda koko?mukosore akabazo kari muri system kuko ntiri gukora
Ikibazo mfite,Nge ninjiye Muri system bambwirako banyoherereje SMS ya password ndategereza kuva kumugoroba kugeza ubu none mwamfasha iki? rwose munsubize muraba mukoze 0784639528
Ndashima cyane rwose iyi gahunda yo guhugura abarimu turi mu mwuga w’ ubureze tutarabwize. Nshingiye ku bitekerezo byatanzwe, rwose link ntabwoiri gukunda yo kwiyandikishirizahi.
Urugero ikigo ndigukoreraho turi abarimu bagera 12, ntanumwe birakunda.
IGITEKEREZO:
1. Mudufashije abayobozi b’ ibigo turi gukoreraho badutangira report yababikeneye tugafashwa pe
2. badukorere indi link tuyuzuze
Bitabaye aya mahirwe INTORE IDASUMBWA president of republic of RWANDA yaduhaye araducitse kandi turi benshi.
Murakoze kutuvuganira.