Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), rwasabye abarimu bigisha mu mashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye badafite impamyabumenyi mu kwigisha, kwiyandikisha kugira ngo bazahabwe amasomo abagira abarimu b’umwuga.

Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa
Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa

Ni mu itangazo urwo rwego rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa twitter ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, risaba abo barimu kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwitwa TMIS, kuri link http://tmis.reb.rw bitarenze tariki 31 Mutarama 2023.

Aba barimu basabwe kwiyandikisha, mu gihe Iteka rya Perezida ryari ryaranasinywe mu mwaka wa 2017 ryagenaga ko mu myaka itatu abatarize uburezi bagombaga kuba baramaze kubwiga bitarenze 2020, byagera muri uwo mwaka abatarabibonera impamyabumenyi bagasabwa kubuvamo bakajya gukora ibyo bigiye.

Ubuyobozi bwa REB ntibwahwemye kugira inama abarimu bakora akazi ko kwigisha kandi batarize umwuga wo kurera, kujya kubyigira, batabikora bagasezererwa bitarenze muri 2020, nk’uko byari mu Iteka rya Perezida ryari ryarasinywe mu mwaka wa 2017.

Ni icyifuzo cyashimangiwe n’Ibaruwa Uturere twose twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo uwa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ntabwo icyo cyifuzo cyagezweho, nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abarimu bize uburezi ukomeje kuba muto ku mubare w’abarimu bakenewe.

Ayo masomo bashyiriweho, ni gahunda yashimishije abarimu benshi banditse basubiza kuri iryo tangazo, n’ubwo abenshi bagaragaje ko uburyo bwo kwiyandikusha bahawe butarimo kuborohera.

Kagenza Samson ati “Ni byiza cyane, ayo mahugurwa arakenewe cyane bishoboka n’abandi babishaka mwabibemerera?”

Ituze Diane ati “Mwiriwe neza? Muradufasha mute ko turimo dufungura iriya link mwaduhaye bigafunguka ntitubone ahatwiyandikishiriza? Murakoze”.

Uwitwa Peacemaker ati “Turabashimiye cyane ku bw’iyi gahunda yo gufasha abarimu batize uburezi bagahabwa amahugurwa, ariko bishobotse harebwa uburyo amahugurwa yajya aba muri weekend kuko abarimu benshi bigisha mu mashuri abanza, biga muri kaminuza zitandukanye kandi biga mu biruhuko”.

Uwitwa Marc ati “Mudufashe turimo kwinjira kuri dashboard tukabibura, REB muturwaneho tutazacikanwa n’amahirwe”.

Undi ati “Ba Nyakubahwa, mudusabire abashinzwe ‘tmis’ bashyire ahagaragara ‘officially steps’ zose turakuzikiza z’uburyo twuruzuza aya makuru muri tmis, ajyanye n’amahugurwa y’abatarize kwigisha. System irakwakira ntiyemere ko ukomeza kuzuzamo ibikenewe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Muraho neza? Mudufashe kumenya amatariki amahugurwa azatangiriraho twebwe mu karere ka Rusizi nt’amakuru tuyafiteho ntituazi wave turimo . Mudufashe pe

Ngabire Jean yanditse ku itariki ya: 24-03-2024  →  Musubize

Ese nkabarangije kwiyandikisha ko tutaramenya igihe amahugurwa azabera mwatumenyesha tukitegura
Murakoze

Byiringiro philipppe yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Ese nkabarangije kwiyandikisha ko tutaramenya igihe amahugurwa azabera mwatumenyesha tukitegura
Murakoze

Byiringiro philipppe yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Murakoze kudushiriraho gahunda y,amahugurwa kubarimu batize uburezi ibi bizatuma Ireme y,uburezi ryiyongera ariko hari bamwe mubarezi batarabona ayomahugurwa none mwadufasha iki ngo bisange muri uwomwanya Kandi hari ikindi cyuko hari abarezi batarabona amabaruwa yaburundu bamaze igihe bigisha mwadukorera ubuvugizi natwe tukayabona murakoze kwakira ubusabe bwacu.

Bernard Manizabayo yanditse ku itariki ya: 26-04-2023  →  Musubize

Mudufashe nabagiyemo vuba biyandikishe

Muhawenimana vianney yanditse ku itariki ya: 17-04-2023  →  Musubize

Mutubwire itariki yoguhugurwa0784908842

Murwanashyaka claude yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Ndashima let’s y’ubumwe bw’abanyarwanda idahwema kudutekerezaho byumwihariko abatarize uburezi igitekerezo cyanjye nagirango mbisabire amahugurwa azashyirwe muri week_end kubari kwiga University no mubiruhuko kubatarajya kwiga.murakoze

NIYONIRINGIYE Yvonne yanditse ku itariki ya: 29-01-2023  →  Musubize

Turabasuhuje, ese mwadufasha iki kubantu batize uburezi bakaba bari kwiyandikisha banyuze kuririya link bikanga .

Dusengimana claudine yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Turabasuhuje!

Kombona ntaburyo bwokwiyandikisha bugaragara ntakuntu mwadufasha?

Murabamukoze

Munezero Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Iyi gahunda ninziza turashimira Leta yacu kuko yadutekerejeho! Gusa harikibazo kd Rwose kirumvikana Nkatwe twari twishatsemo igisubizo cyo gukomeza muri University kugirango tunoze kd Tugire ubumenyi bukenewe mumwiga! Muzadufasha iki kd ko Twiga Muri Holiday Program? Mudufashije mwabishyira muri weekend Cg Hakarebwa ubundi buryo butatuma duhagarika amasomo! Murakoze!

IRADUKUNDA Emelyne yanditse ku itariki ya: 14-01-2023  →  Musubize

Iyi link ndabona ntamwanya wo kwiyandikisha uriho sinzi niba hari ubundiburyo bwadufasha tukiyandikisha murakoze.

Munezero Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Iyi link ndabona ntamwanya wo kwiyandikisha uriho sinzi niba hari ubundiburyo bwadufasha tukiyandikisha murakoze.

Munezero Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Mwakoze kudutekerezaho nkabarimu batize uburezi kugirango natwe tube abanyamwuga ariko ikibazo hari abakomeje kaminiza kandi barikwiga uburezi natwe mwadutekerezaho niba bishoboka kuko twiga mubiruhuko murakoze

Nyiransengimana cecile yanditse ku itariki ya: 14-01-2023  →  Musubize

Muzatubarize niba abatangiye Atari abumwuga none ubu bakaba barikwiga uburezi muri kaminuza niba nabo bibareba ese babihuza bate?

Sibomana j pierre yanditse ku itariki ya: 13-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka