Papa Benedigito XVI yashyinguwe

None tariki ya 5 Mutarama 2023, abakirisitu Gatolika ku Isi yose ndetse n’inshuti za Vatican, zazindukiye mu gikorwa cyo kwifatanya na Roma guherekeza Papa Benedigito XVI, uherutse kwitaba Imana tariki ya 31 Ukuboza 2022.

Aha bateraga umubavu umurambo wa Papa Benedigito
Aha bateraga umubavu umurambo wa Papa Benedigito

Abantu barenga 60,000 bahuriye kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, mu gitambo cya Misa yo kumuherekeza cyatuwe na Nyirubutunganye Papa Francis.

Papa Francis yifashishije ivanjiri ya Luka yagize ati “Ni ugushaka kwa Data ko uzabona Mwana akamwizera azabona ubugingo buhoraho”.

Muri uyu muhango hagarutswe cyane ku byaranze ubuzima bwa Papa Benedigito XVI, birimo gukunda abantu no kugira imibereho irangwa n’ibyishimo birimo gusabana n’Imana.

Papa Fransisiko agaragaza Papa Benedigito XVI nk’umuntu witangiye bihebuje Ivanjiri ya Yezu no kwigisha imbaga y’abakirisitu Gatorika.

Papa Francis yagize ati “Benedigito, nshuti idahemuka y’umukwe, ibyishimo byawe nibyuzure ubwo wumvise ijwi rye, ubu n’iteka ryose.”

Papa Benedigito XVI azibukirwa kuba yarashishikarije abakiristu Gatolika kwifashisha Ikoranabuhanga ryo kuri murandasi (Internet) mu Iyogezabutumwa mu kwezi k’Ukuboza 2012 ubwo yafungurga Konti ye ya Twitter, ikoresha indimi 9 yifashishaga mu kugeza ubutumwa bwe ku batuye Isi.

Mu Rwanda bifatanyije na Kiliziya ku Isi guherekeza Papa Benedigito, aho amadiyosezi yose yatuye igitambo cya Misa yo kumusabira ndetse abakirisitu batandukanye bandika ubutumwa bw’akababaro, buzashyikirizwa ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda.

U Budage nabwo bwifatanyajie na Kiliziya muri uyu muhango, kuko bateguye igikorwa cyo kuvuza inzogera zo muri za kiliziya zose mu gihugu, ku isaha yo gushyingura Papa Benedigito XVI.

Abayobozi b’u Butaliyani n’u Budage ari nacyo gihugu Papa Benedigito XVI yavukiyemo, na nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’u Bubiligi n’umugore we Mathilde, bitabiriye uyu muhango.

Papa Benedigito XVI yashyinguwe
Papa Benedigito XVI yashyinguwe

Abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal na Hungary hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Bufaransa, Gerard Darmanin na Anthony of Sourozh wagiye ahagarariye Itorero Orthodox ry’u Burusiya, nabo bageze i Roma gushyingura Papa Benedigito XVI.

Uyu muhango witabiriwe n’Abihayimana benshi barimo Abasenyeri 400, Abapadiri n’ababikira baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uwo muhango wabanjirijwe no kunamira Papa Benedigito wa XVI, uyu muhango nawo Vatican yatangaje ko yakiriye abakiristu 65.000 mu gihe hari hitezwe 35.000.

Papa Benedict XVI arashyingurwa mu mva yubatse muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka