Umugore yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibice by’imibiri y’abantu bapfuye

Urukiko rw’ahitwa i Grand Junction muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ejo ku wa kabiri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugore witwa Megan Hess wahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibice by’imibiri y’abantu bapfuye nta burenganzira abifitiye.

Uyu mugore w’imyaka 46 y’amavuko wahoze ari nyiri irimbi ryitwa Sunset Mes, yahamwe kandi yemera ko yakoze iki cyaha muri Nyakanga umwaka ushize wa 2022.

Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko Hess yakoresheje uburiganya ku bafite ababo bashyinguye mu irimbi rye, maze abasha gukata bimwe mu bice by’umubiri ku mirambo igera kuri 560 abigurisha n’abakeneye insimburangingo kandi nta ruhushya abifitiye.

Nyina wa Meghan w’imyaka 69, Shirley Koch, na we yemeye icyaha cy’ubufatanyacyaha muri ubwo buriganya maze akatirwa imyaka 15 y’igifungo.

Uruhare nyamukuru rwa Koch kwari ugukata ibyo bice ku mirambo nk’uko inyandiko z’urukiko zibyrekana.

Mu rukiko, umushinjacyaha Tim Neff yagize ati “Hess na Koch bifashishaga irimbi rimwe na rimwe bakiba ibice by’imibiri bitwaje ibikorwa by’insimburangingo. Imyitwarire ya Hess na Koch yababaje cyane amarangamutima y’imiryango n’abavandimwe y’abari barashyinguye ababo”.

Amakuru ajyanye n’aya marorerwa yakorerwaga abashyinguwe yatangiye kujya hanze muri 2018 atanzwe n’abakoraga muri iryo rimbi bituma Urwego rw’Iperereza imbere muri Amerika (FBI) rwinjira muri iki kibazo rushyira hanze amakuru ahagije.

Mu myanzuro y’urukiko, abashinjacyaha bashimangiye ko uru ari rumwe mu manza zikomeye baburanishije ku bice by’umubiri w’umuntu mu mateka ya vuba ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka