Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakomoreye amashyaka ya Politiki guterana

Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko hari hashize imyaka 6 isaga gato, uwo yasimbuye ku butegetsi, nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli, yari yarafashe icyemezo cyo kubuza amashyaka ya Politiki gukora inama cyangwa se amahuriro rusange, guhera mu 2016, avuga ko bikunze gukurura imvururu.

Pereza Samia Suluhu yatangaje ko amashyaka yemerewe kongera gukora amahuriro rusange, ku wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023, ubwo yari yagiranye inama n’abayobozi b’imitwe ya Politiki.

Yagize ati “Inshingano zacu ni ukubarinda, mugakora amahuriro yanyu mu ituze n’amahoro, bikarangira neza, kandi mugataha neza. Namwe inshingano zanyu nk’amashyaka ya politiki ni ukubahiriza ibyo amategeko asaba. Mureke dukore politiki igaragaza ko turi bakuru, mureke dukore politiki yubaka, idasenya.”

Benson Singo, umunyamabanga wungirije w’ishyaka Chadema yagize ati “Ntabwo ari ibintu twarinda kwishimira cyane, kuko ubu ni uburenganzira bwacu. Ubundi byatudindizaga mu gukora inshingano zacu nk’ishyka rya Politiki, kandi ari uburenganzira tugenerwa n’amategeko”.

Perezida Samia Suluhu Hassan
Perezida Samia Suluhu Hassan

Abdul Nondo uhagarariye urubyiruko rwo mu ishyaka rya Politiki ‘Alliance for Change and Transparency Party’ yagize ati "Nk’abayobozi b’ishyaka rya Politiki, tubona ko abayobozi b’amashyaka bakwiye gushingira kuri iki cyuho bagashaka impinduka n’ivugurura mu rwego rw’amategeko ndetse n’Itegeko Nshinga, kugira ngo uburenganzira bwacu bubangamirwa na bamwe mu bayobozi burindwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka