Aborozi b’inkoko barinubira igihombo batewe na ‘Uzima Chicken’

Umwarimu witwa Christine Kayirangwa avuga ko muri Kanama 2022 yafashe inguzanyo ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500Frw muri banki, ayashora mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama.

Kayirangwa avuga ko yagannye ikigo Uzima Chicken gitanga imishwi yo korora, yishyura ibihumbi 800Frw kimuha inkoko zibarirwa muri 500 n’ibiribwa byazo.

Avuga ko izo nkoko yaguze muri Uzima Chicken yagiye kuzororera i Mageragere muri Nyarugenge, azijyanana n’ibiryo yabwirwaga ko bizamara ukwezi n’igice, atazongera kugura ibindi.

Uyu mwarimu-mworozi akomeza avuga ko yajyanye izo nkoko bamubwira ko bazamuha umuganga(veterinaire) wo kuzikurikirana umunsi ku wundi, ndetse ko yagombaga kuza kuzikingira zitararenza iminsi 20 y’ubukure.

Kayirangwa avuga ko umunsi wa 20 wageze agategereza uwaza gukingira inkoko agaheba, ndetse ko zageze ku munsi wa 30 ibiryo byashize kandi ngo yari yijejwe ko bizarangira mu minsi 45 inkoko zose zaragurishijwe.

Guhera kuri uwo munsi wa 30(hari muri Nzeri 2022) ngo yatangiye kugura ibiryo atari yarateganyije kugera n’ubu muri Mutarama 2023.

Avuga ko Uzima yari yaramusezeranyije ko hagati y’iminsi 30 na 45 y’ubuzima bw’izo nkoko, azajya abona abaguzi baza kuzitwara kugeza ku munsi wa 45 zose zamaze kuva mu kiraro.

Kayirangwa avuga kandi ko ku munsi wa 40 ari bwo yabonye umukozi wa Uzima aje gukingira inkoko, igikorwa cyagombaga gukorwa ku munsi wa 20.

Kuva icyo gihe ngo yatangiye kubona inkoko zipfa umusubirizo, ku buryo akeka ko izo nkingo zatewe imburagihe ari zo nyirabayazana w’urupfu rw’izirenga 100 muri 500 yari yaguze.

Avuga ko nyuma yo kuzikingira ari bwo abacuruzi bakorana na Uzima Chicken batangiye kujya baza kugura umubare muto muto, bakamuha amafaranga 2,200Frw nyamara icyo ari igiciro cy’izitarerenza iminsi 45.

Kayirangwa avuga ko yakomeje kwakira amafaranga 2200Frw kuri buri nkoko kugeza n’ubu aho asigaranye izigera kuri 20 mu zabashije kurokoka.

Akomeza agira ati "Muri rusange maze guhomba amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, ahanini bitewe n’ibiryo hamwe n’imiti naguriraga izo nkoko."

Avuga ko Ikigo Uzima Chicken cyamwemereye kumushumbusha mu gihe yagura izindi nkoko, kugira ngo kigire iz’ubuntu kimwongereraho.

Kayirangwa akavuga ko ntaho yavana andi mafaranga kuko ubukene ngo bwatangiye kumugeraho kubera kwishyura inguzanyo yafashe muri Banki.

Akomeza avuga ko hari bagenzi be bagera muri batanu bo mu Karere ka Bugesera yumvise bafite ikibazo nk’icye.

Twaganiriye kandi n’aborozi b’inkoko bakorana na Uzima Chicken, bo bashinzwe kuzorora zikiri imishwi bakazitanga ku bandi borozi zimaze ukwezi n’igice zivutse, bavuga ko mu nkoko zizanwa n’icyo kigo harimo izitujuje ubuziranenge.

Umworozi wazo wo mu Karere ka Huye ati "Zikunze kuza zirwaye amaso aho tuba tuzivura ari udushwi, ikindi ziza zifite imbaraga nke, noneho zamara gukura ukabona zirwara ibintu by’ibisebe mu birokoroko no ku munwa."

Ati "Zizirana n’inkingo ku buryo urukingo rushobora kuba rutazifata, ni ukwibaza niba atari ikibazo cy’urukingo, twebwe iyo tumaze kuzikuraho nta kibazo."

Uwitwa Gilbert Kwizera ushinzwe Ubucuruzi mu kigo Uzima Chicken, yemera ko hari umubare muto w’aborozi b’inkoko batarenga nka 10 muri 600 bakorana n’iki kigo, bavuga ko hari izo bapfushije.

Ku bijyanye n’ikibazo cya Kayirangwa wororeye inkoko i Mageragere, Kwizera avuga ko nta mworozi waho wigeze atanga ikibazo kuri Uzima ko yatinze guhabwa urukingo inkoko ze zigapfa.

Icyakora nanone Kwizera akavuga ko hari igihe babona inkoko zirwaye bakareka kuzikingira, ari na cyo kibazo bashobora kuba baragize ku nkoko za Kayirangwa, ubwo batindaga kuziha urukingo.

Kwizera avuga ko ubwe yibonaniye na Kayirangwa akamumenyesha ko ibibazo yabitewe no kudahuza n’umukozi wa Uzima Chicken ngo yumvire inama agirwa, cyane cyane ku biribwa yahaye izo nkoko bitavuye ku ruganda rwa Uzima Chicken.

Kwizera ati "Mu masezerano tugirana n’aborozi harimo no gukurikirana aborozi bacu, icyo gihe ubufasha yahabwaga ntabwo yabonekaga ngo abuhabwe, rimwe na rimwe tugasanga yakoze ibye ku giti cye yumva, ibiryo twamuhaye byarashize aho kugira ngo agure ibindi iwacu, ajya gufata iby’ahandi tutazi, ari na bwo yahamagaye avuga ko inkoko ze ziri gupfa."

Kwizera avuga ko Kayirangwa yajyanye inkoko n’ibiryo byazo abizi neza ko ari iby’iminsi 30, n’ubwo we avuga ko bamushutse bakamubwira ko bizamara iminsi 45.

Kwizera akomeza avuga ko ikibazo cyo gutinda gutanga inkingo ku nkonko ntacyo Kayirangwa yamugejejeho, n’ubwo harimo kwivuguruza kuko yigeze kuvuga ko batinze kuzikingira kubera ko bazibonagaho uburwayi bwahita buzica mu gihe bazihaye urukingo.

Kwizera avuga ko mu masezerano bagirana n’aborozi bahawe inkoko, ntaho Uzima Chicken ibabwira ko izazigura zikuze, n’ubwo hari abo yemera ko bafashwa gushaka isoko.

Avuga kandi ko Kayirangwa yagurishije inkoko ku bandi bantu batari abo yarangiwe na Uzima Chicken, bakaba ari bo ’bamubindikiranyije’ akazibaha ku giciro gito.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu yagiranye ikiganiro n’abahagarariye Uzima Chicken bavuye muri Amerika(USA) bagafatira hamwe imyanzuro.

Dr Solange avuga ko abo bashoramari bemera ko biriya bibazo byatewe n’imicungire mibi y’iki kigo mu Rwanda, bakaba bahise bahindura ubuyobozi bwacyo bwa hano mu Gihugu.

Dr Solange avuga ko ikindi bemeranyijwe ari ukujya baherekeza abakiriya babo bahawe inkoko, aho abakozi ba Uzima ngo bazajya bafatanya n’aba RAB mu bijyanye n’amahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ngo 10/600,nibicecekere abari mugahinda bari iyo bari aborozi benshi bakoranye na UZIMA bari mumarira kubera ibihombo yaduteje

NGENDAHIMANA JMV yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Uzima chicken nange yanteye igihombo gikababije cyane ahubwo reta idufashe kuko birakabije ndi mugakenke

Alias yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ubu burwayi bw’inkoko nabubonye Tanzania, umuntu ambwira ko ari climate y’aho ibitera none ndabona bagiye kubuzana ino. N’inkoko zacu zisanzwe ziraje zirware ibi bintu nizo mpungenge mfite. Ndababaye kbs kbs.

aka Ani7 yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe ndimuhanga nange ndimubahombejwe na uzima chicken ibyobyose bavuga nukutwikiza ntankingo bagira ndabizi mbihagazeho namaguruyanjye ahubwo babwiraga aborozi ngobage kuzigurira ahobazazibona Kandi inkokozabo ziza zirwaye zikiva mumagi turabantu bagera kuri 7 bimuhanga twahombye kubera izonkoko murakoze mutuvuganire

Nsenjyiyaremye Elisa yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe njye ndi ibugesera Uzima yanteye igihombo kingana na 1.400.000fr hano ibugesera tugera kuri 13 twahombejwe n’izo nkoko, batwizezaga ko bazaziducururiza mbere y’iminsi 45 nyamara zamaraga amezi 2 kdi ariko uzigaburira ndetse banazicuruza ntibaduhe amafaranga yacu ahubwo ukabona bayakuzaniyemo indi mishwi ikivuka utanayikeneye nayo igatangira gupfa ikihagera wabahamagara bakakwihorera banakwitaba bati tuzazikwishyura ugategereza ugaheba nizabashije kurokoka zikagwingira, birababaje iki kigo cyaduhombeje turi benshi gikwiye kubibazwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Iki kigo cya usima chicken nange twarakoranye kinteza igihombo ntari narigeze mpura nacyo, bitewe ninkingo batanze igihe cyararenze inkoko zigahita zirwara ikindi ibiryo batanga niminsi bavuga bikwiye kumara usañga bidahura kuko inkoko yumunsi umwe bakwishyuza 1600frw bakakubwirako bayiguhanye nibiryo bizashira bamaze kugufasha kuzigurisha ariko urategereza amaso agahera mukirere.
Iki kibazo hari ñandi ma cooperative arenga 3 yo muri karongi yahuye nacyo muri 2022. Bikaba byaranabateye igihombo gikabije.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Nibarebe uburyo bakemura ibyo bibazo batange service nziza pe

Niyonsaba Daniel yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Gahunda ya Uzima chicken ntabwo inonosoye neza babikosore kuko abo iki kigo cyahombeje turi benshi ndi mukarere ka Rusizi

Alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Byo ubaheruka babazizana kongera kubabona ntibishoboka.

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka