Burkina Faso yasabye ko Ambasaderi w’u Bufaransa ahindurwa

Burkina Faso yemeje ko "nta cyizere igifitiye Ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu, Luc Hallade, ndetse yasabye ubuyobozi bw’u Bufaransa kumuvana muri icyo gihugu”, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe itumanaho muri Burkina Faso, n’ubwo nta bindi bisobanuro biratangwa.

Gusa ngo kuba igihugu cya Burkina Faso kidashaka gukomeza gukorana n’uwo Ambasaderi, bidasobanuye ko giciye umubano wacyo n’u Bufaransa.

Kugeza kuri iyi tariki ya 4 Mutarama 2023, u Bufaransa ntacyo buravuga kuri icyo kibazo cya Ambasaderi wabwo muri Burkina Faso, wavuzweho kuba nta cyizere na gito agifitiwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Iby’uwo Ambasaderi w’u Bufaransa muri Burkina Faso bije nyuma y’uko no ku itariki 23 Ukuboza 2022, icyo gihugu cyirukanye uwitwa Barbara Manzi, wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye (UN) muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso, Olivia Rouamba, yasobanuye ko uwo Manzi "ari umuntu utari ujyanye n’icyerekezo Guverinoma ya Burkina Faso ifite muri iki gihe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka