Rayon Sports na Kiyovu Sports zasabye gukinira i Muhanga
Mu gihe amakipe akinira kuri Stade ya Kigali yafunzwe asabwa gutanga aho azakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona,ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zamaze gutanga ubusabe mu karere ka Muhanga ngo abe ari ho zizakinira.
Umukozi w’akarere ka Muhanga wahaye amakuru Kigali Today yemeje ko aya makipe yamaze gutanga ubusabe bwayo.
Ati "Kugeza ubu ni Rayon Sports na Kiyovu Sports.Tuzabasubiza tubabwire icyo basabwa kuko ntabwo bagiramo ubuntu."

Amakipe arindwi(7) yakoreshaga Stade ya Kigali ari yo Rayon Sports, Kiyovu Sports , Gasogi United, APR FC, Gorilla FC, Police FC na AS Kigali ni yo arebwa n’umwanzuro wo gushaka aho azakirira imikino yayo kubera ko stade yafunzwe amezi abiri ngo ivugururwe aho izongera gukoreshwa mu kwezi kwa Werurwe 2023.
Imikino ya shampiyona yo kwishyura iteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2022.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|