Itangira ry’amashuri ryageze, amarangamutima ni menshi ababyeyi n’abana basezerana (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ntara aho bacumbikirwa, basubiye ku bigo by’amashuri ngo bitegure itangira ry’igihembwe cya kabiri.

Ni igikorwa cyabereye ku Gisozi muri stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari bimenyerewe, benshi muri bo bakaba bari baherekejwe n’ababyeyi babo.

Kavutse Vianney, umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ireme ry’Uburezi bw’Ibanze n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, asaba ababyeyi kujya bohereza abana kare kugira ngo badahura n’ikibazo cy’ibura ry’imodoka.

Ati “Turasaba ababyeyi kujya bubahiriza ingengabihe, birangira babazanye umunsi wa nyuma ugasanga hano huzuye umuvundo”.

Yaboneyeho kwibutsa ko n’abafatirana ibihe by’itangira by’amashuri bakazamura ibiciro by’ingendo uko biboneye, ko ku bufatanye na RURA bagomba gukurikiranwa.

Iki gihembwe ni cyo cya mbere abana bagiye kwiga nyuma yaho hagiyeho ingengabihe nshya y’amasaha yo gutangira amasomo yabo mu gitondo.

Ingabire Angela, ashimira Leta kuba yarashyizeho ko amashuri azajya atangira inyuma ho isaha imwe ku isaha ya saa mbili n’igice yari isanzwe, kuko bizabafasha kujya basubira mu masomo yabo batuje ndetse bakabona n’umwanya uhagije wo kwitegura.

Aho abanyeshuri bafatira imodoka, bari baherekejwe n’ababyeyi babo, ku buryo gusezeranaho wabona bitoroshye kubera amarangamutima.

Amafoto: Eric Ruzindana

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka