- Isantere ya Mukamira
Mukamira iherereye mu Murenge wa Mukamira, uhana imbibi n’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ndetse hakaba n’abibagirwa iyo santere (Mukamira), bakayitirira Akarere ka Musanze, dore ko yegeranye n’isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo.
Mu kumenya aho izina Mukamira ryaturutse, Kigali Today yegereye umusaza utuye muri ako gace w’imyaka 83 witwa Karega Callixte, wavuze ko iryo zina ryaturutse ku kizenga kinini cyari muri ako gace.
- Karega Callixte
Ngo icyo kizenga cyatezaga abantu ibyago by’uburwayi, aho ngo cyafatwaga nk’indiri y’imibu itera malaria, ngo abenshi mu bagituriye bakarwaragurika ndetse bamwe bakahasiga ubuzima mu gihe batinze kugana ivuriro.
Ati “Icyatumye hitwa Mukamira, hariya hahoze ikintu kimeze nk’ikiyaga cyangwa ikizenga, cyaradendezaga nticyakamaga, hakaba ishyamba, abantu kikabatera malaria bakarwara cyane”.
Avuga ko muri ako gace kitwaga Buhoma, kafashe izina rya Mukamira ubwo icyo kizenga cyatangiye gukama, umwe mu baturage ahageze arishima agira ati “Cya kizega cyabaye Mukamira”, izina rifata rityo, abantu bose batangira kuvuga ko icyo kiyaga ari Mukamira, kugeza ubwo gikamye abaturage batangira kuhahinga.
Uwo musaza avuga ko izina Mukamira ryitiriwe iyo santere, iri muri metero nke ugana ku biro by’Akarere ka Nyabihu ahari umuhanda uhuza Nyabihu, Ngororero na Muhanga, ryabyawe n’icyo kizenga cyiswe Mukamira ubwo cyakamaga.
- Ahahoze ikizenga cyakamye cyitiriwe Mukamira ubu harahingwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze muza dushakire inkomoko izina ryaho mukamira,ahitwa cyangarama,