Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kurekura Prince Kid

Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.

Prince Kid agiye gusubira mu nkiko
Prince Kid agiye gusubira mu nkiko

Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid mu buryo bw’amategeko, yatangarije Kigali Today ko Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwafashe cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné, ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Me Nyembo ntavuga itariki bahawe yo kuzaburana ubujurire, ndetse ko n’impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ko itaratangazwa.

Ibi bisobanuye ko uku kujurira k’ubushinjacyaha bigiye gutuma Prince Kid asubira mu nkiko mu gihe yari azi ko urubanza rwarangiye.

Nta gihe kinini gishize Ishimwe Dieudonné afunguwe kuko tariki ya 2 Ukuboza 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari bwo rwamusomeye urubanza, ruhita runategeka ko afungurwa.

Urukiko rumurekura rwashigiye ko ibimenyetso Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya batanze bidahagije ngo akomeze gufungwa.

Mbere y’isomwa ry’uru rubanza rwe nta kizere cyari gihari ko atari bukatirwe igifungo, kuko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa rwashyizwe mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya nta wigeze agaragara mu ruhame n’ubwo Prince Kid we, atahwemaga kubisaba.

Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi tariki 25 Mata 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, byavugwaga mu irushanwa rya Miss Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ndi umunyamakuru, ariko iyi nkuru yanditswe mu buryo buri professional kabisa! 👏👏👏👏👏👏

Patizo yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka