Amajyaruguru: Biyemeje guhindura imyumvire y’abacyitiranya Malariya n’amarozi

Inzego zifite aho zihurira n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima zo mu turere twa Burera na Rulindo, ziyemeje kongera ubukangurambaga busobanurira abaturage kumenya uburyo bwo kwirinda indwara ya Malariya no kuyivuza hakiri kare.

Inzego zinyuranye zo muri Burera na Rulindo ziyemeje guhindura imyumvire y'abitiranya malariya n'amarozi
Inzego zinyuranye zo muri Burera na Rulindo ziyemeje guhindura imyumvire y’abitiranya malariya n’amarozi

Imibare ituruka mu nzego z’ubuzima, igaragaza ko ingamba zo gukumira indwara ya malariya mu Rwanda, zagabanyije umubare w’abayirwara ku buryo wavuye ku bantu 409/1000 hagati ya 2016-2017, bagera ku 114/1000 muri 2020-2021.

Intara y’Amajyaruguru n’ubwo iza imbere mu kurangwamo malariya nkeya, iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda, mu kugira umubare munini w’abahitanwa nayo. Benshi ngo bayirwara batabizi, bakabanza kwivuza gakondo babyita amarozi, bakagera ubwo bagana inzego z’ubuvuzi, ziyitahura yaramaze kuba igikatu, zitagifite uburyo bwo kuramira umurwayi.

Jean de Dieu Nizeyimbabazi, umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Burera, ari mu bitabiriye ibiganiro byagaragarijwemo uko iki kibazo gihagaze.

Yagize ati “Dusanze dukwiye guhaguruka, buri wese mu rwego arimo, tukigisha ibyiciro byose by’abaturage kumenya iyi ndwara, no kujya bihutira kuyisuzumisha mu gihe biyumvamo ibimenyetso byayo, kuko tutabikoze dutyo twakwisanga abagerwaho n’ingaruka z’iyi ndwara batagabanuka”.

Ibyicirro binyuranye birimo gukorerwaho ikusanyamakuru rizashingirwaho hagenwa ingamba zo gukumira malariya
Ibyicirro binyuranye birimo gukorerwaho ikusanyamakuru rizashingirwaho hagenwa ingamba zo gukumira malariya

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yita ku kurwanya indwara, Rwanda N.G.O Forum, rimaze iminsi rikusanya amakuru yashingirwaho mu kurwanya malariya. Ibyiciro binyuranye birimo abakora mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, inzego z’uburezi, izishinzwe umutekano, ubucukuzi bufitanye isano n’amabuye y’agaciro n’ibindi binyuranye bikunze kwibasirwa n’indwara ya malariya, bikaba aribyo birimo kubazwa.

Ni muri gahunda ya Leta y’u Rwanda, ikubiye mu mushinga ugamije kurandura indwara ya malariya.

Ihimbazwe Elysé, Umukozi wa RNGOF agira ati “Ayo makuru turimo gukusanya ashingiye ku kumenya imbogamizi zigihari, n’uburyo buboneye abagize ibyo byiciro, babona bwabafasha mu kwirinda malariya. Ibyo byifuzo nitumara kubikusanya, tuzabisesengura tubihuze n’imirongo migari ya politiki igamije guhashya malariya, tuzabigendereho dukora gahunda y’ibikorwa byafasha kuyirwanya”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile, avuga ko n’ubwo ingamba zivuguruye, zigamije kugabanya umubare w’abarwaya malariya zigenda zirushaho gutuma abayirwara bagabanuka, hadakwiye kubaho kwirara.

Imirenge yibasiwe n’indwara ya Malariya mu Karere ka Rulindo, nk’Umurenge wa Ntarabana, Shyorongi, Masoro n’uwa Kinzuzi, ahanini bishingiye ku miterere yahoo, yo kuba ifite ibice bikora ku bishanga n’inkengero z’imigezi yororokeramo imibu myinshi itera malariya.

Ihimbazwe Elysé, Umukozi wa RNGOF
Ihimbazwe Elysé, Umukozi wa RNGOF

Ni mu gihe mu Karere ka Burera ho imirenge yugarijwe n’iyo ndwara kurusha iyindi harimo uwa Gahunga, Rugarama, Cyanika, Butaro Bungwe, n’indi yegereye igice cy’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ahanini bitere n’uko abenshi mu bahatuye bambukiranya umupaka, hakaba ubwo bavuye muri Uganda bakayigarukana iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka