Ubuzima 2022: Covid-19 yaragabanutse, gukumira Ebola, Dr. Paul Farmer yitabye Imana

Umwaka wa 2022, mu nkuru zijyanye n’Ubuzima, waranzwe n’urupfu rw’umuganga w’impuguke mu buvuzi wafatwaga nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, igabanuka ry’abandura Covid-19, ariko hanafashwe ingamba zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Gihugu cya Uganda, gihana imbibe n’u Rwanda.

Gukingira abantu benshi byatumye Covid-19 igabanuka
Gukingira abantu benshi byatumye Covid-19 igabanuka

Ku wa 21 Gashyantare 2022, nibwo urupfu rwa Dr Farmer rwamenyekanye aho yapfuye afite imyaka 62 y’amavuko, akaba by’umwihariko yaragize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, ndetse yari n’umwe mu bashinze Umuryango Partners in Health (Inshuti Mu Buzima), wagize uruhare mu kubaka Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE).

Mu mwaka wa 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yambitse umudali (Order of Outstanding Friendship – Igihango) uyu Munyamerika, bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi, by’umwihariko mu Rwanda.

Dr Farmer, uretse kugira uruhare mu gushinga Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu mwaka wa 2005, ugafasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage, yagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo mu buzima.

Muri byo harimo ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri, ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu Karere, hakiyongeraho Kaminuza ya UGHE yatangijwe mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Perezida Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, na we yagaragaje ko urupfu rwa Dr. Paul Farmer ari igihombo gikomeye, yihanganisha umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Dr Paul Farmer yibye Imana, aha Perezida Kagame yamwambikaga umudari w'ishimwe
Dr Paul Farmer yibye Imana, aha Perezida Kagame yamwambikaga umudari w’ishimwe

Umwaka wa 2022, watangiye abarwayi ba Covid-19 barenga 800 bandura ku munsi. Ku itariki ya 01 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko habonetse abanduye Covid-19 bashya 868 babonetse mu bipimo 16,504.

Umuntu umwe yishwe na Covid-19 kuri uwo munsi, akaba yari umugore w’imyaka 76 i Rubavu. Abashyizwe mu bitaro bashya bari 5, abarembye 2.

Nyamara uyu mwaka ugiye kurangira abandura bagabanuka ku kigero cyiza n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima idahwema gukangurira Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda, harimo kwikingiza no gufata inkingo zishimangira.

Imibare iheruka gutangazwa n’iy’icyumweru cyo kuva tariki ya 07-13 Ugushyingo 2022, ahabonetse abantu 32 banduye Covid-19, babonetse mu bipimo 11,440 byafashwe hirya no hino mu Gihugu, nta muntu witabye Imana icyo gihe.

Ariko nanone n’ubwo yagabanutse mu Rwanda, mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, hagiye hagaragara ubundi bwoko bwa Coronavirus bwihinduranyije, cyane ubwiswe ‘IHU’.

Ni Virusi (variant) yiswe ‘B.1.640.2’, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu murwayi w’umugabo mu bitaro bya Kaminuza yo mu Bufaransa byitwa ‘University Hospital Institute (IHU), biherereye mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Iyo virusi nshya ngo yagaragaye mu gihe kimwe na virusi yiswe ‘Omicron’ yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe na ‘Bloomberg’, iyo rero ngo ni yo mpamvu iyo virusi nshya yiswe IHU variant”.

Uyu mwaka kandi hakomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19, ku buryo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyihaye intego ko uyu mwaka urangira abana barenga miliyoni ebyiri bari hagati y’imyaka itanu na 11 bamaze kubona inkingo.

Ni igikorwa gikorerwa mu mashuri yahurijwe hamwe 3,880 akoreshwa nka santere z’ikingira.

Raporo y’icyumweru ikorwa na RBC, yagaragaje ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’Ugushyingo, abana hafi Miliyoni imwe bari bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19, ibyo bikaba biha icyo kigo icyizere ko mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, abana Miliyoni ebyiri bagombaga kuba bamaze guhabwa urwo rukingo.

Mu bwoko bw’inkingo bugera kuri butandatu u Rwanda rwemeje, abana barahawa urwitwa ‘Pfizer’ ariko rugenewe abana (10 microgramme/dose).

Kuwa 23 Kamena 2022, nibwo mu Rwanda hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa uruganda rukora inkingo, i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Muri icyo gikorwa, Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida Irfaan Ali wa Guyana, umuyobozi mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal, Aïssata Tall Sall. Ni igikorwa kigezweho ku bufatanye n’ikigo cya BioNTech cyo mu Budage.

Hashyizwe ibuye ry'ifatizo aharimo kubakwa uruganda ruzakora inkingo i Kigali
Hashyizwe ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa uruganda ruzakora inkingo i Kigali

Uru ruganda ni rwuzura, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyonzi 50 ku mwaka, kuko ruzaba rufite imbaraga, dore ko ari rwo rwa mbere ku mugabane wa Afurika muri gahunda yiswe ‘Vaccine Equity for Africa’, aho ibihugu bya Afurika bikeneye kwihaza mu inkingo, mu guharanira ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu mugabane, ku ntego yo gukora inkingo 60% zikorerwa muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ukwiyemeza kw’Ikigo BioNTech cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’urwo ruganda, ruzakoresha ingufu zitangiza ibidukikije ruzaba rwuzuye i Kigali, bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

Yagize ati “Tuzakorana bya hafi kugira ngo ibyo bigerweho. Ubu butaka ni bwo bwahariwe gukorerwaho imiti n’inkingo. U Rwanda ruzakorana n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) n’abandi bafatanyabikorwa barimo Banki y’Ishoramari y’i Burayi (EIB), mu gutegura gahunda yo guteza imbere uru rwego.”

U Rwanda, Senegal na Ghana ni byo bihugu byateguriwe guhabwa iryo koranabuhanga rigezweho rizagezwa ku mugabane w’Afurika, riteranyijwe mu buryo bwa kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuzitunganyiriza ahabugenewe no gutangira kuzibyaza umusaruro.

Afurika isanzwe igaragara nk’umugabane uri inyuma mu bikorwa by’iterambere, cyane cyane mu gukora inkingo nk’uko byagaragajwe n’icyorezo cya Covid 19, aho inkingo zose zakorerwaga hanze ya Afurika, bityo bikadindiza gahunda yo gukingira abaturage.

Uyu mwaka kandi ugiye kurangira hishimirwa ko kwisuzumisha inda ku bagore batwite ndetse no kubyarira kwa muganga birimo gufasha kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Sibomana Hassan, avuga ko kimwe mu byifashishwa mu kugabanya izi mpfu, ari ibinini by’ubutare byongera amaraso ababyeyi bahabwa.

Sibomana avuga ko hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kuko nko mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga bari 1,071 ku babyeyi 1,000. Muri 2015 bakaba baragabanutse bagera kuri 210 mu gihe mu 2020 bari 203.

Abajyanama b’ubuzima nabo bagira uruhare mu gufasha ababyeyi kwitabira gahunda yo kwipimisha ku gihe no kubyarira kwa muganga, ndetse no kubahiriza gahunda za Leta zose zigenewe umubyeyi.

Dr Sibomana avuga ko zimwe mu mpamvu zituma ababyeyi bapfa babyara, ari kibazo cyo kuva kuko byagaragaye ko hari abava nyuma yo kubyara.

Kuva tariki ya 14 kugera tariki ya 18 Ugushyingo 2022, Minisiteri y’Ubuzima yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ku wa 28 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organisation’.

MINISANTE ivuga ko kuba ibitaro 2 byo mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gutanga amasomo yo gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda, bizatuma umubare w’abaganga bavura izi ndwara wiyongera, maze abakenera iyi serivisi bayibone vuba.

Biteganyijwe ko abaganga baziga amasomo azasiga babaye inzobere mu kuvura igifu, amara, umwijima n’izindi ndwara zifata inyama zo mu nda.

Ubusanzwe aya masomo bajyaga kuyigira mu bihugu byo hanze, bigatuma ababona ubumenyi kuriyo baba mbarwa. Gusa kuri ubu Abaganga 4 ni bo batangiranye n’iyi gahunda bakazagenda biyongera uko imyaka igenda ishira.

Umuyobozi w’umuyango mpuzamahanga wita ku buvuzima bw’indwara zo munda (World Endoscopy Organization), Dr Kulwinder Dua, yavuze ko yizeye ko mu Rwanda hari ibindi bitaro bishobora guhabwa uburenganzira bwo kwigisha ubuvuzi bw’indwara zo mu nda.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda

Biteganijwe ko usibye kuba abaganga bo mu Rwanda bazahererwa ubu bumenyi imbere mu gihugu, binagabanya ikiguzi cyabagendagaho bajya kwiga hanze, binateganyijwe ko n’abaganga bo mu karere u Rwanda ruhereyemo cyangwa abo mu mahanga ya kure, na bo bemerewe guhabwa aya masomo azatangwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Nk’ibisanzwe, itariki ya 01 Ukuboza buri mwaka, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, by’umwihariko uyu mwaka ibikorwa bikaba byaribanze ku gukangurira urubyiruko kuyirinda cyane ko ari ho hagaragara ubwandu bwinshi cyane urw’igitsina gore.

Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC), yavuze ko n’ubwo ubwandu bushya bwa SIDA butiyongera mu Rwanda, kuko hashize imyaka 15 buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15, ndetse no kuri 2% ku bana bayivukana, byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.

Ikindi cyagaragaye ngo ni uko muri urwo rubyiruko, abakobwa bayandura bakubye kabiri abahungu.

Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC, avuga ko kuba abakobwa ari bo benshi bandura byasobanurwa mu buryo 2.

Yagize ati "Kuba abahungu basigaye baritabiriye kwisiramuza, kandi kwisiramuza bigabanura ibyago byo kwandura ho 60%, mu gihe abagabo 70% mu Rwanda basiramuye, no kuba hagaragara urubyiruko rw’abakobwa rufite imyitwarire idahwitse harimo n’uburaya."

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo Human Resources for Health gishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko nta gihe ubukangurambaga kuri SIDA butakozwe ariko ko bihaye amezi atatu yo kubwongeramo imbaraga ku rubyiruko, uhereye kuri uyu wa 01 Ukuboza 2022.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku Isi hose babarirwaga muri miliyoni 38.4, harimo abantu bakuru miliyoni 36,7 n’abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miliyoni 1.7.

Muri abo bose ab’igitsina gore ni bo benshi kuko ari 54%, kandi umubare munini ni uwo mu bihugu bya Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Abantu barasabwa gukomeza kwirinda SIDA
Abantu barasabwa gukomeza kwirinda SIDA

Kuri uwo munsi kandi Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda SIDA.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko ari ngombwa ko Abanyarwanda ndetse n’abatuye Isi bashyira imbaraga hamwe bagahangana n’icyorezo cya SIDA.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA burimo kuboneka cyane mu rubyiruko kuko abakobwa bafite ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bagera kuri 3,7% naho abahungu ni 2, 2%.

Muri Gicurasi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryavuze ko hagaragaye indwara idasanzwe ya Monkeypox yiganje cyane mu bihugu by’i Burayi, Amerika ya ruguru na Australia ikaba yari imaze gufata abantu 92.

OMS ivuga ko iyo ndwara yoroheje kuko ngo ikira vuba(itarenza ukwezi), kandi urugero rwo kwanduzanya hagati y’umuntu n’undi ngo ni ruto cyane (bisaba kuba imibiri y’abantu yakoranyeho), ndetse n’umubare w’abahitanwa na yo ngo ukaba ari muto cyane.

Monkeypox ngo irimo kwandura cyane ku bagabo/abahungu bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo cyangwa abahungu, kuko habaho gukubana kw’imibiri bikavamo gukomereka.

Mu bihugu bimaze gutangaza ko Monkeypox yabigezemo hari u Bwongereza, u Butaliyani, Suède, Esipanye, Portugal, u Bubiligi, u Busuwisi, Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Muri Nzeli 2022, nibwo mu Rwanda hafashwe ingamba zo kwirinda ko indwara ya Ebola yarenga umupaka.

Mu itangazo MINISANTE yasohoye tariki 22 Nzeri 2022, yavuze ko ifatanyije n’izindi nzego iri gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, ku itariki ya 19 Nzeri 2022 mu Karere ka Mubende, nibwo hagaragaye umuntu wanduye Ebola ndetse iza no kumuhitana.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaboneyeho guhita ikangurira buri wese kwirinda Ebola kuko byoroshye kuyikumira iyo hitawe ku isuku kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n’abantu baturutse ahavuzwe icyorezo.

Ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Indwara y’imbasa kandi yongeye kugaragara uyu mwaka wa 2022, aho OMS yatangaje ko muri Afurika hongeye kugaragara iyi ndwara nyuma y’imyaka 15 bivugwa ko yahacitse.

Imbasa iterwa na virusi ikunze kuba mu mwanda w’umusarane, igafata uwariye cyangwa uwanyoye ibirimo iyo virusi.

Kimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe cyangwa yombi, akaboko kamwe cyagwa yombi.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima
Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Muri Minisiteri y’Ubuzima habaye impinduka, aho Minisitiri w’Ubuzima yagizwe Dr. Sabin Nsanzimana asimbuye Dr. Daniel Ngamije, naho Dr. Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta asimbuye Lt Col. Dr. Tharcisse Mpunga.

Dr Sabin Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Yahawe iyo mirimo nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora RBC, kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.

Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali.

Aba bahawe imyanya bakaba bararahiriye inshingano nshya ku wa 30 Ugushyingo 2022, nyuma y’iminsi ibiri bahawe izo nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka