Ngororero: Abaganga babashije gufasha umwana wavukanye amagarama 790 abaho

Abaganga bo ku bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, babashije kurokora ubuzima bw’umwana w’umukobwa wavukanye amagarama 780, ku byumweru 27 yari amaze mu nda ya nyina.

Byari ibyishimo gusezerera Ishimwe n'ababyeyi be bagataha mu rugo nyuma y'amezi atatu mu bitaro
Byari ibyishimo gusezerera Ishimwe n’ababyeyi be bagataha mu rugo nyuma y’amezi atatu mu bitaro

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo ahabereye ibyo bisa nk’ibitangaza, buvuga ko abana bacye cyane bavutse ku byumweru 27 ari bo bashobora kubaho, ariko bagerageje amezi atatu agashira uwo mwana afite ikilo kimwe n’amagarama 820, icyo ngo kikaba ari igipimo gishimishije cy’uko ubuzima bw’uwo mwana bumeze neza.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo, William Namanya, avuga ko uwo mwana w’umukobwa amaze kuvuka, yitaweho muri serivisi zita ku bana bavutse batagejeje igihe, kandi byatanze umusaruro kugeza ubwo nyuma y’amezi abiri bamukuye mu byuma bishyushya, agatangira konka kuko mbere bamugaburiraga binyuze mu miheha yabugenewe.

Agira ati “Ubundi umwana avukira mu byumweru 38 kugera kuri 41, bakavukana nibura ibilo biri hejuru ya 2 n’amagarama 500, ariko uriya yavutse hakiri kare, ndetse avukana ibilo bikeya, twamwitayeho kandi turabona nta bindi bibazo bivutse umwana azakura neza”.

Dr. Namanya avuga ko kuba umwana yavuka atagejeje igihe biterwa n’ibintu bitandukanye, birimo no kuba nyina umutwite yaba afite uburwayi runaka, bukaba bwatuma umwana avuka igihe kitageze.

Hakizimana n'umugore n'umwana basohotse ibitaro
Hakizimana n’umugore n’umwana basohotse ibitaro

Avuga ko umwana wavukanye bene ibyo biro ahabwa imiti imurinda udukoko tumutera kurwaragurika, kumurinda ubukonje, kumurinda isukari nke kuko ari byo bikunze kwica bene abo bana.

Akandi kazi kakozwe ngo uwo mwana ubuzima bwe bugende neza, harimo kwita ku isuku ye kuko ari ho udukoko twamutera uburwayi duturuka, ikaba igomba gukomeza kwitabwaho mu rugo kuko n’ubundi atarakomeza neza.

Agira ati ‘Uriya mwana ni igitangaza kuba twaramuvukishije agakura, navuga ko ari akazi gakomeye abakozi b’ibitaro bya Muhororo bakoze, tuzanakomeza kumusura, tumenye ubuzima bwe umunsi ku munsi”.

Hakizimana Emmanuel wo mu Murenge wa Ndaro akaba se wa Ishimwe Rusi, avuga ko yakiriye neza ibyo gusezererwa mu bitaro we n’umugore we n’umwana, kuko yajyaga agira impungenge z’uko ibitaro bitazashobora kumuvurira umwana.

Agira ati “Imana yumvise amasengesho yanjye yo kutisubiza umwana wanjye w’imfura, nanjye nzita ku isuku ye uko batugiriyemo inama ndashimira abaganga ubwitange bagize, ntako batagize”.

Imodoka y'ibitaro bya Muhororo yacyuye ababyeyi n'umwana
Imodoka y’ibitaro bya Muhororo yacyuye ababyeyi n’umwana

Nyina wa Ishimwe Rusi na we yishimiye kuba abaganga baramubaye hafi mu gihe cy’amezi atatu, kuko byari bikomeye cyane kwita ku mwana we.

Byari bigoye kwita ku buzima bw’uwo mwana

Iyakaremye Marie Beatrice uhagarariye serivisi y’abana bavutse, avuga ko kugira ngo Ishimwe Rusi abeho byasabye imbaraga za nyina n’iz’abaganga, kugira ngo bigende neza dore ko hari n’igihe yajyaga asubira inyuma.

Agira ati “Urumva yavukanye amagarama 790, bigera aho asigarana amagarama 600 ndetse n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatubwiye ko ntacyo byadufasha, ariko hamwe n’Imana n’abaganga turakora uko bishobotse arongera ariyongera agera ku kilo kimwe na 660”.

Iyakaremye avuga ko umwana atangiye konka amashereka yayobye akanyura mu nzira y’umwuka, bigatuma yongera gusubira inyuma akagera ku kilo kimwe n’amagarama 280, guhumeka biba ikibazo, ariko baramukangura arongera arazamuka akaba ageze ku kilo kimwe n’amagarama 835.

Uko ababyeyi bagomba kwitwararika

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo bwabwiye ababyeyi ba Ishimwe Rusi, ko bitemewe ko uyu mwana bamukorakoraho mbere y’amezi atatu nabwo kandi abaganga babanje kumuha uburenganzira nyuma yo gusuzuma ubuzima bwe.

Dr Namanya avuga ko ubundi abana bavutse munsi y'ibyumweru 27 badakunze kubaho
Dr Namanya avuga ko ubundi abana bavutse munsi y’ibyumweru 27 badakunze kubaho

Nyina w’umwana kandi agomba kumuhora hafi bishoboka nta kindi yitaho, kuko aba agomba gusuzuma niba nta bindi bibazo agira, byaba iby’ubukonje cyangwa kuba yafatwa n’uburwayi akihutira kubimenyesha abaganga bamwegereye, dore ko bamushinze ikigo nderabuzima cya Ntobwe kimwegereye.

Mu gihe cyose nyina w’umwana yibagiwe agasuhuza umuntu, agomba kongera kwegera umwana ari uko abanje gukaraba intoki, akaba yahawe umuti usukura intoki anahabwa amasabune yo kumufasha kumesa.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Bravo to Neonatology and all team of Muhororo DH

Micomyiza Andre yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

congraturation to Muhororo HD na Dr Namanya na Team yose mukorana icyonzicyo nuko aho Doctor akorera ntajya abura innovation

10vin yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Congz kuri Dr Namanya na Team ya Muhororo HD mwakoze neza cyane ikindi aho Doctor akorera bara parforminga byo courage

10vin yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

congratulation DR NAMAMANYA & NEONAT TEAM

alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Bravo to Muhororo hospital team.
Imana ikomeze kubaha imigisha n’ubwenge bwo kwita ku banyarwanda muri rusange bagana ibitaro cyane cyane impinja ziba zivutse zitagejeje igihe. Ni byiza kubona iyi nkuru. Ibindi bitaro bishobora gukuramo isomo ryafasha. Keep shining

Mathieu Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Muhororo DH n’ubwo ari ibitaro bishaje batanga service nziza cyane. Bita ku barwayi neza . Abakozi baho bubaha abarwayi n’abarwaza. Iyo ugereranije nahandi rwose uwaha inyubako y’ibitaro ihagije byarushaho kuba byiza. Abagera mu nzego hejuru muzabakorere ubuvugizi bubakirwe ibitaro. Bakomereze aho rwose , urabona ko uriya mubyeyi yatashye yushimye cyane nyuma y’amezi atatu yose mu bitaro.

Kayitesi yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Muhoho DH bafite service nziza ariko bacyeneye inyubako zigezweho rwose

Nkundineza yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka