Rubavu: Baragirwa inama yo kongera isuku birinda Kolera

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya Kolera, kimaze iminsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bahana imbibe kandi bagenderana.

Abaturage basabwe kongera isuku, cyane cyane abajya muru RDC havugwa Kolera
Abaturage basabwe kongera isuku, cyane cyane abajya muru RDC havugwa Kolera

Kuva ku ya 14 Ukuboza 2022, ubuyobozi mu karere ka Nyiragongo bwatangaje ko abantu barindwi bamaze guhitanwa n’icyorezo cya kolera, naho abandi 1000 bajyanwa mu bitaro mu nkambi y’impunzi ya Kanyarucinya, hafi y’umujyi wa Goma n’umupaka w’u Rwanda muri Teritwari ya Nyiragongo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Dr Janvier Kibuya, yavuze ko barimo gukangurira abantu kwivuza bihagije ndetse asaba ko hajyaho ingamba zikomeye zo kurwanya iki cyorezo.

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo hari ikigo nderabuzma kiri hafi y’inkambi gikoreshwa mu kwita ku barwayi, asaba ko hongerwa imbaraga mu kunoza isuku y’amazi n’ubwiherero.

Ati “Ibyo ari byo byose ntidukwiye kwicwa na kolera, kuko ingamba zo kwirinda zirazwi, dushobora gukangurira abantu kumenya ko twubahiriza ingamba z’isuku, niba nta mazi cyangwa umusarani, biragoye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yasabye abatuye umujyi wa Gisenyi n’Akarere ka Rubavu muri rusange, kongera isuku mu giye amazi avuye ahari inkambi ya Kanyarucinya ajya mu kiyaga cya Kivu gikoreshwa na benshi mu koga, ariko ubu busabe burareba abantu benshi bakunze kujya mu mujyi wa Goma bakaba bagura amafunguro ategurirwa ku muhanda, kimwe n’uko umwe mu myanda ushobora gutwarwa n’udusimba duto dushobora kwambuka umupaka tukaba twagera mu Rwanda.

CSP Tuganeyezu ati “Kolera iterwa n’umwanda bitewe no kwandura kw’ibyo kurya no kwunywa. Abantu ntibakwiye kunywa amazi adatetse cyanywa amazi y’ikiyaga cya Kivu, hamwe n’imboga n’imbuto bitogeje neza n’ibiryo byo mu muhanda. Abantu bagomba gukoresha umusarani ukoze neza wujuje ibyangombwa, no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe umuntu agaragayeho impiswi no kuruka.”

Yongeraho ko abantu bajya mu mujyi wa Goma n’ibindi bice bya RDC, kwirinda kurya ibintu byo ku muhanda kandi bakirinda gusuhuzanya ubundi bagakaraba kenshi.

Agira ati “Hariya ibyo kurya babicuruza ku muhanda, abantu birinde ibyo kurya kandi bakarabe kenshi.”

Mu gihe imyanda yose iva mu turere tw’ibirunga imanukira mu kiyaga cya Kivu, abantu bajya koga bagomba kwirinda kunywa amazi y’ikiyaga, haba mu koga cyangwa kuyakoresha, kandi abagira uburwayi bakwihutira kujya kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka