Mozambique: Minisitiri w’Ingabo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo, Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kuryanya iterabwoba zibarizwa, i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Aba bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Eugene Nkubito.

Minisitiri Maj Gen Cristóvão, yashimye intambwe igaragara imaze guterwa mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, nk’uko tubikesha urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yashimye kandi ubufatanye buriho hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIM), binyuze mu gikorwa zahuriyeho cyiswe “Operation Volcano IV”.

Iki gikorwa yavuze ko cyatsinsuye burundu ibisigisigi by’abagize umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunna, aho bari bihishe hafi y’umugezi wa Messalo mu Turere twa Muidumbe na Macomia.

Minisitiri Maj Gen Cristóvão Artur Chume, wari Umugaba w’Ingabo za Mozambique mu bikorwa bya mbere byo kurwanya ibyihebe, ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zahageraga muri Nyakanga 2021, yaboneyeho gusura uduce twahoze ari indiri y’ibyihebe mbere y’uko Ingabo z’u Rwanda zihagera, turimo Awasse n’icyambu cya Mocimboa da Praia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka