Nyaruguru: Abunzi baherutse gutorwa bahawe amagare

Abunzi 44 kuri 331 bashyashya batowe mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo zijyanye n’uyu murimo w’ubukorerabushake, batowemo na bagenzi babo.

Mu Karere ka Nyaruguru abunzi 44 bashyikirijwe amagare
Mu Karere ka Nyaruguru abunzi 44 bashyikirijwe amagare

Aya magare bayashyikirijwe nyuma y’uko barahira tariki 3 Ukwakira 2022, bakaba bari bifuje koroherezwa muri uyu murimo bakora, nk’uko bivugwa na Jean Damascène Uramukiwe, Perezida w’abunzi mu Murenge wa Mata.

Ati “Kubera ko umurimo w’ubwunzi ari uw’ubwitange, tukimara kurahira twari twasabye ko twashakirwa inyoroshyarugendo. Uyu munsi ku itariki ya 5 Mutarama 2023 barayiduhaye. 44 kuri 331 ni bo bayabonye, ariko ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Minisiteri y’Ubutabera bazayaha n’abasigaye kugira ngo imirimo yacu ikomeze kugenda neza.”

Damascène Hakizimana, umwunzi wo mu Murenge wa Ruramba na we ati “Dushimiye ubuyobozi bw’Akarere bwadutekerejeho, kuko icyifuzo twari dufite bacyumvise none bakaba bagishyize mu bikorwa. Kandi tuzakora ibizatanga umusaruro.”

Claudine Umuhoza w’i Ngera, afashe igare amaze guhabwa mu mahembe, ategereje umugabo we ngo aze amutware kuko atazkuri, na we ati “Abunzi bo ku rwego rw’Umurenge urumva tuva mu Kagari tukajya mu kandi. Iyi nyoroshyarugendo iziye igihe.”

Uretse amagare, aba bunzi banatahanye umugambi wo gukora neza umurimo batorewe wo kunga, cyane ko banibukijwe ko ari abunzi, atari abacamanza.

Olivier Nsengimana, umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Nyaruguru, ari mu babibibukije. Yagize ati “Twagarutse ku bunyangamugayo, tubasobanurira ko ubunyangamugayo bwabo tuzabubonera mu bikorwa, kuko kuba abaturage barabahisemo babita inyangamugayo bidahagije.”

Yunzemo ati “Ubunyangamugayo bwabo buzagaragarira mu gufasha Abanyarwanda kubaho mu mahoro, bakumva ko atari abacamanza ahubwo abunzi, umurimo wabo ukaba gukemura amakimbirane mu mahoro.”

Nsengimana yavuze ko ku bunzi bashyashya batowe mu mwaka ushize, hasigaye 287 batarahabwa amagare, kandi ko na bo uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira bayabonye.

Abo 44 babaye bayahawe bakuwe muri komite z’abunzi b’ubujurire, ni ukuvuga ku rwego rw’Imirenge, kuko urebye ari bo bakora ingendo ndende kurusha abo ku Tugari.

Ubundi mu Karere ka Nyaruguru muri rusange hari abunzi 602, harimo 504 bo mu tugari na 98 bo ku rwego rw’ubujurire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka