U Bufaransa bwahagaritse kugurisha Paracetamol kuri murandasi

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ihagaritse by’ako kanya icuruzwa ryo kuri murandasi ry’imiti yose igabanya ububabare ifitanye isano na Paracetamol, kugeza mu mpera za Mutarama.

U Bufaransa bwahagaritse kugurisha Paracetamol kuri murandasi
U Bufaransa bwahagaritse kugurisha Paracetamol kuri murandasi

Umuti wa Paracetamol, by’umwihariko uwo mu bwoko bwemerewe abana, umaze iminsi waragabanutse ku isoko mu mezi atandatu ashize, bitewe ahanini n’uko u Bushinwa bwahagaritse kohereza hanze ibikenerwa by’ibanze mu gukora uwo muti.

Hashize amezi menshi ikigo cy’igihugu gishinzwe ibirebana no kuboneka kw’imiti mu Bufaransa (Agence Nationale de Sécurité du Médicament), gisabye amafarumasi kugabanya ingano y’imiti bagurisha ku bakiriya umwe umwe, ariko itangazo rya Leta y’u Bufaransa riravuga ko n’ubwo byashyizwe mu bikorwa uko byari byitezwe, ngo ntacyo byafashije mu gukemura ikibazo cy’ibura rya paracetamol. Bityo Leta ikaba yafashe umwanzuro wo guhagarika kugurisha paracetamol ku isoko ryo kuri murandasi, kugeza mu mpera z’uku kwezi.

Mu kwezi gushize (Ukuboza), Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, François Braun, yari yaburiye abantu ko n’ubwo batangiye kugenzura icuruzwa rya paracetamol, ikibazo cyakomeje kuba ingorabahizi kandi ngo bizafata n’indi minsi.

U Bushinwa, nk’igihugu giheruka gukuraho ibwiriza rya guma mu rugo kubera Covid-19, kikanahagarika iyubahirizwa rya gahunda y’ubwandu zeru, kuri ubu bufite abarwayi babarirwa mu maliyoni bakeneye ibinini bya paracetamol bigabanya ububabare, kugira ngo bivure ibimenyetso byicyo cyorezo.

Ni yo mpamvu Beijing yahagaritse kohereza hanze ibikorwamo paracetamol, bituma inganda zikora imiti ku isi hose zibura iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibinini byose bigabanya ububabare.

Ibibazo nk’ibyo kandi bireba abaranguza imiti mu Bushinwa, byatumye habaho kugabanuka kw’indi miti ikenerwa, cyane cyane uwa amoxiciline. Umuti wa insulin ukenerwa mu kuvura za diyabete na wo ni muke ku isoko.

Igurishwa rya Paracetamol ku Isi ryazamutseho 13% kuva icyorezo cya Covid-19 cyadutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka