Abaganga bakora ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Murenge wa Matyazo bavuga ko bashima kuba barahawe umuriro w’amashanyarazi, ukaba waratumye batandukana no kubyaza bamurikisha itoroshi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangaje urutonde rwa hoteli na resitora byo mu Mujyi wa Kigali, aho abakozi n’abakiriya bazigana bazajya basabwa kwisuzumisha Covid-19 ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima mbere yo kwemererwa kuzinjiramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kamaze gushyirwa muri Guma mu Karere, buratangaza ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gahunda yabo ntacyo iri buhindukeho uretse gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe mu kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bamwe mu bakingiwe COVID-19 mu Rwanda hari abo basuzumye nyuma bakabasangamo ubwandu bw’icyo cyorezo, iyi ikaba ari yo mpamvu abantu bose basabwa gukomeza kwitwararika na nyuma yo gukingirwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwongereye amafaranga ahembwa umukozi ku munsi, akurwa ku mafaranga y’u Rwanda 1,100 ashyirwa ku 1,550.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya ku turere turimo kubonekamo abarwayi benshi ba Covid-19, harimo na Guma mu Karere.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), bwatangiye igikorwa cyo gusura abaturage n’abayobozi bubibutsa inshingano bafite mu gukumira icyaha no kukigaragaza, cyane cyane icyo gusambanya abana.
Umuyobozi ukuriye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Olivier Bitwayiki, aratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avuga ko imwe mu mpamvu yo kwiyongera kwa Covid-19 harimo kwirara kw’abaturage ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda ariko avuga ko harimo n’iyongerewe no guhunga kw’impunzi z’Abanyekongo.
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajayaruguru na Ituri, akazahindura ubuyobozi bwa Gisirikare iyo mitwe itakiriho.
Ibitangazamakuru byandikirwa muri Zambia bitangaza ko Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma yo kugira isereri bitunguranye, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo wizihizwa ku itariki ya 13 Kamena buri mwaka, ikaba ari inshuro ya kabiri bibaye kuri Perezida wa Zambiya nk’uko byamugendekeye muri 2015.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Isabukuru nziza mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu uri mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, rivuga ko ku itariki ya 12 Kamena 2021, RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 yabonetse mu Murenge wa Mushubatsi, umwe mu mirenge yakorewemo ubwicanyi ndengakamere bw’Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, hakaba hararokotse ngerere.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu itangaza ko yafashe abantu babiri binjiza ikiyobyabwenge cy’urumogi mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 300 bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, yagaragaje ko abasebya u Rwanda hari umurongo batagomba kurenga.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 11 Kamena 2021, yaciye amarenga ku kongera gufunga ibikorwa (guma mu Rugo) hagamije guhagarika umuvuduko wa Covid-19 irimo kugenda yiyongera mu bihugu bimwe na bimwe.
U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya ‘2021 FIVB Beach Volleyball World Tour’ azatangira ku itariki ya 14 kugera tariki 18 Nyakanga 2021, akazaba ari ku rwego rwa kabiri mu marushanwa mpuzamahanga ya Volleyball World.
Abayobozi b’ibihugu bikize bari mu nama ya G7 bavuga ko bagiye kugenera inkunga y’inkiko za Covid-19 ibihugu bikennye ingana na miliyari, bikazakorwa muri gahunda bise “gukingiza isi” igomba kurangira mu mpera za 2022.
Abahanga mu gucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu bavuga ko nta kigoye kugira ngo ishobore gutwara ibinyabiziga, uretse gucukura Gaz Methane igakorwa nka Gaz yo gucana ubundi hakaba impinduka mu modoka, Abanyarwanda bagashobora gukoresha Gaz mu gutwara ibinyabiziga badahenzwe n’ibiciro bya lisansi na mazutu bizamuka (…)
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko hari imihanda ikoreshwa mu Mujyi wa Kigali iza gufungwa mu gihe cy’isiganwa rya nijoro ryiswe “Kigali Night Run”.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwahagaritse ingendo zinyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kubera icyorezo cya Covid-19. Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 10 Kamena 2021, ukaba uje ukurikira ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 muri Uganda, aho Leta yafunze ibikorwa byinshi mu kurwanya (…)
Abaganga batatu mu Karere ka Rubavu bafunzwe bazira gukoreshwa impapuro mpimbano n’uwitwa Safari Olivier kubera kurenza amasaha yo gutaha.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid-19, bukaba bumaze guhomba ku kigero cya 70%.
Habanabashaka Thomas umenyerewe muri filime z’uruhererekane zinyuzwa kuri YouTube, akaba umuhanzi w’umuraperi warimo kuzamuka ndetse agakundwa kubera gutebya no gusetsa yapfuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko imiryango 2504 imaze guhabwa ubutabazi bw’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze nyuma yo kwangirizwa n’imitingito.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye abantu batandatu barimo n’Umuyobozi w’umudududu wa Nyarusozi, bakekwaho gukubita inkoni umuntu bamufashe avuye kwiba bikaza kumuviramo gupfa.
Ibitaro bya Gisenyi byongeye kwakira ababigana bose nyuma y’icyumweru byari byarimuriye serivisi ahandi kubera imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ikangiza inyubako z’ibyo bitaro.