Perezida Kagame yaciye amarenga ya Guma mu Rugo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 11 Kamena 2021, yaciye amarenga ku kongera gufunga ibikorwa (guma mu Rugo) hagamije guhagarika umuvuduko wa Covid-19 irimo kugenda yiyongera mu bihugu bimwe na bimwe.

Perezida Kagame abivuze mu gihe imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda irimo kugenda izamuka.

Kuva icyumweru cyatangira imibare y’abandura Covid-19 mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Rubavu yakomeje kwiyongera, ndetse no mu Turere tumwe imibare iraboneka ko irimo kuzamuka.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwari mu nzira nziza mu gukumira icyorezo cya Covid-19 ndetse rwatangiye n’ibikorwa byo gukingira, ariko ko hari inkundura y’icyorezo irimo kuza.

Yagize ati "Twari turi mu nzira nziza nk’u Rwanda, twamenyereye guhangana n’iki cyorezo dukurikiza ibyangombwa siyansi itubwira, twagize amahirwe tubona inkingo, zidahagije ariko tugira aho duhera dukingira Abanyarwanda bacu. Turacyakomeza gushaka izindi kugira ngo bigere ku Banyarwanda benshi, ariko mukomeze kwitegura ntitukirare, cyangwa dushake koroshya ibintu kandi bikomeye".

Perezida Kagame avuga ko kwirinda bishobora gutuma habaho gufunga ibikorwa n’ubwo bisubiza Abanyarwanda inyuma mu bukungu.

Ati "Wenda turaza kongera gufunga byongere bidusubize inyuma gato ku bukungu".

Perezida Paul Kagame avuga ko hari icyorezo kirimo kuza kandi cyageze mu bihugu bimwe na bimwe kuko ngo hari ibimenyetso bibigaragaza.

Ati "Turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari indi nkundura y’ icyorezo cya gatatu igenda iza, ahandi yarahageze murabibona mu makuru, ntabwo twifuza ko na bo ibageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko itugeraho".

Perezida Kagame avuga ko hagomba gufatwa ingamba icyorezo kitaragera mu Rwanda kandi asaba Abanyarwanda kubyumva no kubahiriza ingamba ziba zafashwe.

Ati "Tugomba gufata ingamba rero zihamye mu gihe byagiye hanze, mujye mubyumva turabikorera inyungu za buri wese, ntabwo ari byiza, ariko ibishobora kuba tutakurikije imyitwarire ya buri wese, byaba hanyuma inshuro 10 yibyo duhura na byo".

Tariki ya 11 Kamena 2021 Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 202, umubare utari uherutse kuboneka.

Ibyo bikaba bije bikurikira inkundura y’icyorezo cya Covid-19 kirimo kugenda cyiyongera mu bihugu bimwe ndetse bigahitamo gufunga ibikorwa.

Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo ubu yamaze gufunga ibikorwa mu mujyi wa Kinshasa no mu mijyi itandukanye, Uganda yamaze guhagarika ibikorwa kugera n’aho abanyeshuri basubira mu miryango bavuye mu bigo bigamo, ingendo zirahagarikwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nakaga ninibibazo rwose peuh gusa amagara araseseka ntayorwa

Ezechias yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Nibyizako Umubyeyi arinda abana be ikibi kitarabageraho badusubiza murugo,cg bagafunga umipaka kuko badushubije murugo bakibukako harabateka bavuye gupagasa ndavuga banyakabyizi ubwo babashakira ibibatunga bigatuma ingingo y’imari igabanuka byaba byiza bafunze ingendo zohanze kuko niho icyorezo gishya Kiri guturuka murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Nanjye ndumva mubyukuri impungenge umubyeyi wacu afite zifite ishingiro ariko nkabanyarwanda twe tuvumva Kandi twiteguye kwikubita agashyi ariko twakagombye gukora twirinda naho guma murugo nayo idindiza benshi Kandi igisubizo byacu nugukora twirinda

Nkurunziza Olivier yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ntibyoroshye Nyakubahwa buriya yaduciriye amarenga twakwiye kwirinda twubahiriza ingamba zose

Bakaja yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Nibyiza rwose ko leta yaturinda turwari twandura, arko njyewe numva leta yahakwiye guhagarika ingendo hanze yigihugu, kuko nubundi niho covid nshya iri , twebwe nkabanyarwanda tugakomeza imirimo hagati mugihugu, abava hanze cg abajya hanze bagahagarara.

Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Kwirinda ni ngombwa kandi twumve impanuro z’umukuru w’igihugu

Rutagengwa Anselme yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Guma murugo sicyo gisubizo ahubwo gukaza ingamba no kwumvira abatuyobora byadufasha kwirinda icyorezo ariko dukora pee abanyarwanda turimugihombo mutubabarire twisubireho ariko dukora

Nkurunziza Olivier yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka