Ukuri kuri Gaz bivugwa ko yazamutse mu kiyaga cya Kivu

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikeneye miliyoni 5.5 z’Amadolari ya America yo gukura Gaz mu kigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.

Ikibazo cy’umwuka mubi wa CO2 ubarizwa mu kigobe cya Kabuno, ubu gihangayikishije abatuye mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru no mu nkengero zaho, kubera iyo Gaz irimo kuzamuka yegera abaturage.

Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli Didier Budimbu yabwiye itangazamakuru rikorera muri RDC ko hatagize igikorwa iyo Gaz ishobora guturika ikaba yahitana ubuzima bw’abaturage barenga miliyoni, ndetse ikaba imwe mu mpamvu abayobozi bahereyeho mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bavuga ko kiramutse kirukiye mu kiyaga cya Kivu hari benshi babura ubuzima bitewe n’iyo myuka yahura n’amazuku avuye mu kirunga bakabasaba guhunga umujyi wa Goma.

Minisitiri Budimbu ati “Ni ibyo kwitondera, ni CO2 iri hafi munsi ya metero 20 uvuye hejuru, ku buryo haramutse habayeho umuriro habaho guturika ku buryo hatabayeho umuyaga mwinshi uyitwara yahita yiroha mu mujyi wa Goma igahitana abahatuye”.

Minisitiri Budimbu avuga ko guca intege iyi Gaz iri muri Kabuno igakurwamo bisaba nibura miliyoni 5.5 by’Amadolari ya Amerika.

Ati “Leta irimo gushaka uburyo bwihuse kugira ngo ibikoresho byakenerwa mu guca intege iyo Gaz bikorwa vuba”.

Umushakashatsi w’Umufaransa Michel Halbwachs akaba umwarimu w’ubugenge muri Kaminuza ya Savoie, ni we watsindiye isoko ryo gukura Gaz ya CO2 mu kigobe cya Kabuno.

Uyu mushakashatsi ari mu bagize uruhare mu guca intege CO2 yari mu kiyaga cya Nyos mu gihugu cya Cameroon cyahitanye abantu 18,100 mu mwaka wa 1986 ubwo iyo Gaz yaturikaga, avuga ko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro 10 iya Nyos.

Ati “Ikiyaga cya Nyos cyahitanye abantu 18,100 ariko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro zirenga 10 iya Nyos, ibintu birakomeye hatagize igikorwa, ariko ibikorwa byo kuyitumura bitangiye mu myaka itanu nta kibazo kizaba gihari, kabone n’iyo ikirunga cyaruka kikagera muri Kabuno nta Gaz yaturika”.

Uwo mushakashatsi avuga ko n’ubwo ikigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu, imyuka iri munda yacyo nta kibazo iteye kuko iri mu nda y’ikiyaga, kure y’ubuzima bw’abantu ndetse bitoroshye ko n’ikirunga cyaruka ngo kihageze.

Leta ya Congo kubera gutinya ingaruka ziturika ry’imyuka iri mu kiyaga cya Kivu, Rubens Mikindo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli tariki ya 25 Mutarama 20021 yatangije ibikorwa byo gukura CO2 mu kigobe cya Kabuno.

Ibikorwa byo gukura CO2 mu kigobe cya Kabuno biteganyijwe ko bizatumura miliyoni 160 m³ za CO2 ibangamiye ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Michel Halbwachs ufite ikigo cyitwa Limnological Engineering cyahawe isoko ryo gukura CO2 muri Kabuno kuva 2018, avuga ko bafite ubushobozi bwo gukiza abatuye umujyi wa Goma iyi Gaz.

Agira ati “Dufite ubushobozi ku bijyanye no gukura CO2 mu kiyaga, kuko tumaze imyaka 25 tubikoze mu kiyaga cya Nyos, ndetse twabikoze mu kiyaga cya Monoun muri Cameroon na cyo cyahitanye ubuzima bw’abantu mu 1984”.

Ibiyaga nka Nyos, Kabuno na Monoun ni byo byagaragaje ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse bikaba bigenda bifashwa gukurwamo imyuka.

Halbwachs avuga ko bazubaka station ikura Gaz mu mazi ikayizamura mu kirere itagize ingaruka ku buzima bw’abantu ku buryo mu myaka itanu izaba imaze gukurwa mu kigobe cya Kabuno ntiyongere gutera ikibazo.

Uretse ikigobe cya Kabuno kibonekamo CO2, mu kiyaga cya Kivu cyegeranye na Kabuno, kibarirwamo CO2 ingana na miliyari metero kibe “300 m3”, miliyari 60 m3 za Gaz methane zishobora kubyara izindi miliyoni 120 m3 kugera kuri 250 m3 buri mwaka uko zagenda zicukurwa.

Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu yatangiye gucukurwa kuva 1963 n’ikigo kitwa Union Chimique cy’Ababiligi, cyakoreraga ahitwa Rubona mu Karere ka Rubavu.

Abashakashatsi batangaza ko Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu ishobora gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatt 700 mu gihe cy’imyaka 55.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka