Minisitiri Ngamije yagaragaje inkomoko yo kwiyongera kwa Covid-19

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avuga ko imwe mu mpamvu yo kwiyongera kwa Covid-19 harimo kwirara kw’abaturage ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda ariko avuga ko harimo n’iyongerewe no guhunga kw’impunzi z’Abanyekongo.

Minisitiri Ngamije
Minisitiri Ngamije

Mu kiganiro yatanze kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, Dr Ngamije yagarutse ku mibare y’abarwayi ba Covid-19 imaze iminsi yiyongera.

Kuva tariki 6 Kamena 2021 imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’abarwayi ba Covid-19 yatangiye kwiyongera iva muri mirongo ijya mu ijana none igeze kuri 284.

Ni ibintu byateye impungenge bamwe ndetse bavuga ko hashobora gufatwa umwanzuro wo gusubiza abantu muri guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo gihangayikishije isi.

N’ubwo mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo za Covid-19 ku bantu babarirwa mu bihumbi 350, hasigaye umubare munini w’abatarabona urukingo, ibi bigatuma abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera n’abandi, gukaraba intoki no kwambara neza agapfukamunwa.

Dr. Ngamije Daniel agaragaza ko impamvu nyamukuru zikomeje gutera izamuka ry’iyo mibare harimo kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko ikindi n’ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima byo gukurikirana uko ubwandu buhagaze mu baturage muri rusange, hakaba ahafatirwa ibipimo ahahurira abantu benshi nko mu masoko, mu mihanda, mu nganda n’ahandi hantu hatandukanye.

Ahamaze iminsi haboneka abarwayi benshi harimo mu mujyi wa Kigali, no mu Karere ka Rubavu na Musanze. Minisitiri Ngamije avuga ko byatewe no gusuzuma byahakorewe.

Ati « Imibare yatweretse ko abantu batari bakeya bagaragayeho ubwandu nko muri Kigali ku ruganda rwa Sulfo, mu bantu babarirwa muri 500 twahapimye twabonye abantu basaga 60 banduye.”

Akomeza avuga ko mu Isoko rya Nyarugenge abarenze 10% mu basuzumwe bari bafite ubwandu bwa COVID-19, kimwe no mu Kagari k’Itetero hepfo y’ahahoze Gereza ya 1930.

Zimwe mu mpamvu agaragaza zatumye ubwandu bwiyongera harimo abahungiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo mu Rwanda, bigatuma abavuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjira mu Rwanda benshi badafite ubwirinzi, bigira uruhare mu bwiyongere bw’abatahurwaho icyorezo cya COVID-19, mu Karere ka Rubavu.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko kwiyongera kwa COVID-19 muri Uganda bigira aho bihurira no kwiyongera mu Rwanda, ibi akaba abihera ku kuba Uganda yarafunze ibikorwa, Abanyarwanda bakorerayo bakagaruka mu Rwanda harimo n’abanyura mu nzira zitemewe.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko aba banyura mu nzira zitemewe binjira mu Rwanda batuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera mu turere twa Burera, Musanze na Kagitumba muri Nyagatare.

Minisitiri w’Ubuzima yahishuye ko abagenzi bagendera mu ndege na bo bagaragayemo ubwandu bushya ari na yo mpamvu Sosiyete RwandAir yabaye isubitse by’agateganyo ingendo zerekeza ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari ubwandu bwagaragaye mu banyeshuri mu bigo bimwe na bimwe mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibigo byabonetsemo abarwayi byafunzwe kandi hari n’ibindi bishobora gufungwa.

Minisitiri w’Ubuzima yagarutse ku ruhare rw’abaturage mu kwirinda Covid-19, aho amakoraniro n’ibirori byo mu ngo byatumye ubwandu bwiyongera.

Ahandi hatungwa agatoki mu kongera ubwandu ni resitora na butiki zahindutse utubari, Dr. Ngamije akaba asaba abantu kutirara kuko iki cyorezo gishobora gusubiza u Rwanda mu murongo mubi watuma hongera gufatwa ingamba zishaririye kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiko covide 19 imeze nabi arikope ni mudufashe abantu bakoreraga company yimikino yamahurwe.murakoze

Muragijimana Marie Gorette yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Nibyiko covide 19 imeze nabi arikope ni mudufashe abantu bakoreraga company yimikino yamahurwe.murakoze

Muragijimana Marie Gorette yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Nibyokoko covide19 yazahaje ibihugu byinshi harimo nigihugu cyacu cy,Urwanda ariko harabantu tubayeho nabi cyane kubera ingaruka Zi cyorezo cya covide 19 nkabuntu twakoreraga campany Zi mikino yamahirwe yewe harininkunga zatangwanga twe ntizitujyereho ngobaziko company ikuduhemba nukuripe mutubwirire Nyakubahwa President wa Repuburuka Y,Urwanda adufashe kuko tubayeho mubuzima bubi badufashe badufungurire kotuzakurikiza ambwiriza yokwirinda covide 19 Murakoze .

Muragijimana Marie Gorette yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka