Gaz Methane icukurwa mu Kivu ishobora gukumira izamuka ry’ibiciro bya Peteroli

Abahanga mu gucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu bavuga ko nta kigoye kugira ngo ishobore gutwara ibinyabiziga, uretse gucukura Gaz Methane igakorwa nka Gaz yo gucana ubundi hakaba impinduka mu modoka, Abanyarwanda bagashobora gukoresha Gaz mu gutwara ibinyabiziga badahenzwe n’ibiciro bya lisansi na mazutu bizamuka umunsi ku wundi.

Gaz yo mu Kivu irimo gutunganywa ikazajya yifashishwa mu guteka no gutwara ibinyabiziga
Gaz yo mu Kivu irimo gutunganywa ikazajya yifashishwa mu guteka no gutwara ibinyabiziga

Kuva umwaka wa 2021 watangira, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda bimaze guhinduka inshuro eshatu harimo ibyahindutse tariki 20 Gicurasi, tariki 4 Werurwe na tariki 6 Mutarama.

Kuzamuka kw’ibiciro ku mavuta atwara ibinyabiziga, bijyana no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko, nyamara kuzamuka kw’ibiciro ku masoko ntibijyana n’ubushobozi bw’umuguzi ku isoko.

Kimwe mu bisubizo gishobora gufasha abaguzi n’abatwara ibinyabiziga, ni ukubona amavuta atwara ibinyabiziga adakomeza guhenda binyuranye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Enjeniyeri Majune Laurent Sibomana ni umuhanga mu gucukura Gaz Methane mu Rwanda akaba akora mu ruganda rucukura Gaz Methane rwitwa Shema Power Lake Kivu mu Karere ka Rubavu avuga ko Gaz Methane icukurwa mu Rwanda yatwara imodoka kandi ko ntakigoye kirimo.

Ifoto igaragaza uburyo ibicupa bya gaz bishyirwa mu modoka bidatwaye umwanya
Ifoto igaragaza uburyo ibicupa bya gaz bishyirwa mu modoka bidatwaye umwanya

Agira ati “Gaz Methane ishobora gutwara imodoka kuko uruganda rwa mbere rwari mu Rwanda mbere ya 1994 rwari rufite imodoka zitwarwa na Gaz kuko zari zifite umwanya ushyirwamo Gaz zikagenda.”

Zari imodoka za Electrogaz zakoreraga mu Karere ka Rubavu, Kigali Today yagerageje gushaka bamwe mu bazikoresheje ntibyakunda, icyakora abazibonye bavuga ko zakoraga kandi nta kibazo zari zifite.

N’ubwo kuva mu 2007 u Rwanda rwatangije urugamba rwo gukoresha Gaz Methane mu kubyara amashanyarazi, ibikorwa byo gukoresha Gaz mu gutwara imodoka ntibyashyizwe imbere kuko igihugu cyari gikeneye ingufu z’amashanyarazi mu guteza imbere inganda na serivisi kandi nyinshi zikenera amashanyarazi.

Mu Rwanda hamaze kuboneka inganda ebyiri zicukura Gaz Methane igakorwamo amashanyarazi, harimo urukorera mu Karere ka Rubavu rwatangijwe nk’igerageza, hamwe na Kivuwatt.

Gahunda yo kubyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu irakomeje. Kuri ubu harimo kubakwa uruganda rwa Shema Power Lake Kivu rukaba rugeze ku musozo, hamwe na Gasmeth Energy ruteganywa kubakwa mu karere ka Rubavu ruzacukura Gaz Methane izajya ikoreshwa mu guteka.

Enjeniyeri Sibomana Laurent Majune ukora muri Shema Power Lake Kivu
Enjeniyeri Sibomana Laurent Majune ukora muri Shema Power Lake Kivu

Ing. Sibomana watangiranye n’ibikorwa byo gucukura Gaz Methane kuva muri 2007, avuga ko bashyize imbere gucukura Gaz Methane ibyazwa amashanyarazi ariko hakaba hari ibindi bikorwa byinshi Gaz ziboneka mu kiyaga cya Kivu zakoreshwamo mu guteza imbere Igihugu.

Yagize ati “Twe Gaz Methane ducukura ni iyo gukora amashyanyarazi, naho ibikenerwa ngo Gaz itware imodoka si byinshi, icyangombwa ni ubushake, bisaba ko ishyirwa mu bigega byabugenewe ariko ikabanza kwegeranywa cyane (under pression) nk’uko Gaz itekeshwa ishyirwa mu bicupa.

Sibomana yasobanuye imiterere y’ikiyaga cya Kivu, avuga ko kigizwe n’ibice bitatu birimo igice cyo hejuru kitabamo Gaz ahubwo kibamo umwuka wa Oxygen utunga n’ibinyabuzima nk’amafi.

Igice cya kabiri nta Oxygen ibamo nta buzima bubamo, naho mu gice cya gatatu harimo amagaze menshi harimo CO2, Methane, H2S ariko si nyinshi cyane hamwe na Azote.

Iyi igaragaza uburyo ikamyo ikoresha gaz ibika ibicupa bya gaz ikoresha
Iyi igaragaza uburyo ikamyo ikoresha gaz ibika ibicupa bya gaz ikoresha

Ati “Iyo ducukura Gaz, tuzamura amazi yo mu gice cya gatatu, iyo ageze mu gice cya mbere muri metero 20 z’ubujyakuzimu, ni ho twashyize amatanki yakira ayo mazi arimo gaz, muri iyo tanki amazi na gaz biritandukanya, kuko bidahuje uburemere, amazi aguma hasi, gaz zikajya hejuru.”

Akomeza agira ati “Dufata iyo Gaz yitandukanyije n’amazi tukayishyira mu yindi tanki, noneho tugashyiramo amazi akayungurura za Gaz zitandukanye bigatuma hasigara Gaz Methane kuko CO2 na H2S ziba ziremereye zigatwarwa n’amazi hagasigara Gaz Methane dushaka. Izo gaz tudakeneye CO2 na H2S rero tuzisubiza aho twazikuye mu mazi hasi kugira ngo zitagira ibinyabuzima zangiza.”

Sibomana avuga ko n’ubwo izi gaz bazisubiza mu mazi ngo zirakenerwa mu bintu bitandukanye mu Rwanda ariko bo bibanda kuri Gaz Methane.

Akomeza avuga ko iyo hamaze kuboneka Gaz Methane iyunguruye ishyirwa mu mashini ziyikoramo amashanyarazi akoherezwa ku mirongo minini y’igihugu agakoreshwa.

Sibomana avuga ko iyo Gaz Methane imaze kuyungururwa abashaka kuyikoramo iyo guteka no gutwara ibinyabiziga bakora ibyo kuyegeranya (under pression) bakayishyira mu bicupa ubundi igatangira gukoreshwa.

Ifoto igaragaza ibicupa bya gaz biri hejuru ya bus
Ifoto igaragaza ibicupa bya gaz biri hejuru ya bus

Ati “Iyo imaze guhindurwa ikiba gisigaye ni uguhindura ibyuma bya moteri y’imodoka ahakoreshwa na mazutu cyangwa lisassi hakajyamo ibyuma bikoreshwa na Gaz ubundi ikinyabiziga kikagenda.”

Gaz Methane ivomwe yo mu kiyaga cya Kivu ishobora kuba isoko ikomeye yo gutwara imodoka nk’uko ubu ari isoko y’ingufu z’amashanyarazi nk’uko mu bihugu byateye imbere gaz naturel ikoreshwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi no gutwara ibinyabiziga kimwe no guteka.

Abahanga bavuga ko kugira ngo Gaz Methane ishobore gutwara imodoka cyangwa gutekeshwa bisaba ko yegeranywa kugera ku ngufu za 200bars
mu bigega byabigenewe.

Ubusanzwe ingano ya gaz iri mu gipimo cya meterokibe imwe ku ngufu za 1bar no ku gipimo cy’ubushyuhe bwa 20°C ingana na litiro 1 ya mazutu.

Bakomeza bavuga ko kubera ingufu zikenerwa mu kubika Gaz, igipimo kigereranyije cy’ikigega gituma imodoka za metani zidakenera ingufu za metani nyinshi.

Utumodoka mu Rwanda dukoreshwa na Gaz
Utumodoka mu Rwanda dukoreshwa na Gaz

Ingufu za Gaz Methane zikenerwa mu gutwara bisi, imodoka zisanzwe, taxis, imodoka zikoreshwa mu kazi, imodoka zigemura ibicuruzwa by’ibikoresho n’ibiribwa.

Impuguke zigaragaza ko Gazi ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe isohora imyuka mike ihumanya ikirere ugereranyije n’abacana inkwi kuko nta soufre irimo, kimwe na plomb, ndetse na benzène, kandi nta mpumuro igira, nta n’imyotsi y’umukara isohoka.

Akenshi bizwi ko imyuka ya CO2 igira uruhare mu kwangiza ikirere, ariko CO2 isohoka mu gihe metani ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe ishobora kugabanuka kuko irimo carbone nkeya cyane.

Hagendewe kuri ‘Equation chimique’ iboneka mu gihe metani ihuye n’indi myuka mu gihe ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe, igaragaza ko CH4 + 2 (O2 + 3,76 N2) = 2 H2O + CO2 + 2 (3,76 N2) + Energie, mu gihe Equation chimique iboneka mu gihe mazutu ihuye n’umwuka mu gihe ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe iteye itya : C12 H 26 + 37/2(02 + 3,76 N 2) = 12 CO2 + 13 H20 + 37/2 (3,76 N2) + energie.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gucukura no gutunganya Gaz Methane mu Kivu
Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gucukura no gutunganya Gaz Methane mu Kivu

Hagendewe ku bigega bitwarwamo gazi zikoreshwa mu modoka, mu gihugu cy’u Bufaransa haboneka ibyiciro 7, naho igipimo rusange cya litiro 882 iyo zishyizwe ku ngufu za 200 bars zipima 210 cube za gaze z’ingufu z’ikirere zigaha bisi ubushobozi bwo gukora hagati ya kilometero 300 na kilometero 400.

Imodoka zoroshye zifite ikigega kiri inyuma y’intebe z’imbere. Zimwe zifite ibigega biteye munsi y’intebe, ku buryo bituma imyanya idapfa ubusa.

Ikigega cya gaz isanzwe gikozwe ku buryo buhambaye ugereranyije n’ikigega gisanzwe kuko gaz igomba gutsindagirwa cyane.

Urugomero rw'ingufu zikomoka kuri Gaz Methane rwubatswe mu Karere ka Rubavu
Urugomero rw’ingufu zikomoka kuri Gaz Methane rwubatswe mu Karere ka Rubavu

Mu miterere yayo, gaz isanzwe ntihumanya kandi ntiremereye ugereranyije n’umwuka wo mu kirere kuko ifite densité ya 0.55, kandi izamuka mu kirere bwangu ku kigero cya 0.8 m/s, bigatuma itirunda ku butaka mu gihe imenetse.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gaz isanzwe idahumanya ku bipimo bya 90% za metani (CH4), kubera ko nta bintu byangiza ubuzima birimo nka monoxyde de carbone mu gihe gaz imenetse.

Aka ni ko gace uru rugomero rwubatsemo
Aka ni ko gace uru rugomero rwubatsemo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibashyire gas yo guteka ku isoko iracyenewe cyane kdi ijye kugiciro kiri hasi kuburyo abaturage benshi bagira ubushobozi bwo kuyigura,maze urebe ko hari uzongera gutekesha amakara ninkwi,maze dusigasire ibidukikije nkuko tubisabwa

cyamatare yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka