RIB ikomeje kwibutsa abayobozi uruhare rwabo mu gukumira icyaha

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), bwatangiye igikorwa cyo gusura abaturage n’abayobozi bubibutsa inshingano bafite mu gukumira icyaha no kukigaragaza, cyane cyane icyo gusambanya abana.

Ntirenganya Claude ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri RIB aganiriza abaturage
Ntirenganya Claude ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri RIB aganiriza abaturage

Abaturage bo mu Kagari ka Kabumba, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu ni bo batangiriweho n’iyo gahunda basurwa n’abakozi ba RIB, babasobanurirwa uko ibyaha bikorwa, uko byirindwa, uko babikumira n’uburyo bazajya babimenyesha inzego ngo bikurikiranwe.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage bahagarariye abandi mu kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 basabwa gufasha abandi baturage, ikaba ari gahunda isubukuwe nyuma y’uko yari yatangiriye mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba ariko iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ubukangurambaga burimo gukorwa bwibanda ku kwirinda gukora icyaha cyo gusambanya abana no gutanga amakuru aho cyakorewe.

Ntirenganya Claude ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha akaba yarasabye abayobozi bahagarariye abaturage kubafasha gusobanukirwa amateheko, na ho abahuye n’ibikorwa by’ihohoterwa bakegera ikigo cya Isange One Stop Centre.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, avuga ko bishimiye gusurwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha mu gusobanurira abaturage amategeko no kwirinda ibyaha, avuga ko bifasha umuturage gusobanukirwa amategeko no kwirinda icyaha.

Rwibasira avuga ko bishimiye kuba RIB igendana n’ibiro ndetse igafasha abaturage bakeneye kuyigana, akavuga ko bifuza ko yajya ibagana nibura buri gihembwe.

Ati "Iyi gahunda igiye iba kenshi nibura rimwe mu gihembwe byadufasha kuko bigabanya ingendo bakora bayisanga, bituma umuturage amenya amategeko akirinda ibyaha".

Ibi bikaba biterwa nuko mu Murenge wa Bugeshi uhana imbibi n’igihugu cya RD Congo, badafite ibiro bya RIB bisaba gukora urugendo bajya mu Murenge wa Busasamana.

Abaturage binjira mu biro bya RIB bigendanwa
Abaturage binjira mu biro bya RIB bigendanwa

Rwibasira avuga ko mu mwaka ushize mu murenge ayobora bagejeje ibirego 17 bijyanye no gusambanya abana ku Bugenzacyaha, mu gihe ubuyobozi bwa RIB buvuga ko mu Karere ka Rubavu muri 2020 hamenyekanye ibyaha byo gusambanya abana 142.

Mu gihe abaturage baganirizwa ku byaba byo gusambanya abana, itegeko rivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakorewe k’uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Rwibasira Jean Bosco aganiriza abaturage
Rwibasira Jean Bosco aganiriza abaturage

Iyo ngingo ya 54 irebana n’ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko, ivuga ko iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ahabwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu.

Ahabwa igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Icyakora Ubugenzacyaha buvuga ko icyaha cyo gusambanya umwana gifatwa nk’icyaha cy’ubugome ariko gisaza iyo kimaze imyaka icumi kitaburanishijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka