Kigali: Imihanda imwe iraza gufungwa kubera isiganwa rya nijoro

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko hari imihanda ikoreshwa mu Mujyi wa Kigali iza gufungwa mu gihe cy’isiganwa rya nijoro ryiswe “Kigali Night Run”.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yasohoye, yagize iti "Turabamenyesha ko kubera isiganwa ryo kwiruka n’amaguru nijoro riba kuri uyu wa 11 Kamena 2021 guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbili n’igice z’ijoro, umuhanda KBC - Kigali Heights - KCC - Kacyiru kuri Ambasade y’Abaholandi - Kimihurura - MOD Roundabout - Primature - KBC - Kigali Heights uza kuba ufunze."

Polisi yasabye abakoresha umuhanda bava i Remera bajya mu Mujyi cyangwa Nyabugogo ko imihanda iza kuba ifungiye ku Gishushu ndetse no ku Kabindi.

Icyakora Polisi yamenyesheje abakoresha imihanda ko Abapolisi baza kuba bari ku muhanda babafasha kubayobora mu yindi mihanda bakwifashisha.

Irushanwa rya Kigali Night Run rigiye kuba ku nshuro ya 6 aho hazarushanwa kwiruka ibirometero 5.4 bitangiriye kuri Kigali Convention Centre/Kigali Business Centre bikarangirira ku nyubako ziri ku Kimihurura Primature.

Abateguye iri rushanwa batangaza ko abantu babarirwa mu magana bamaze kwiyandikisha.

Ni irushanwa ribaye mu gihe umwaka wa 2020 ritabaye kubera icyorezo cya Covid-19. Icyakora ubu abaryitabira bakaba bashyiriweho uburyo barikora kandi birinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uzi ko ntabimeneye? ubu nje se har ikibazo?

Rwabugili yanditse ku itariki ya: 11-06-2021  →  Musubize

Ko ubwiyongere bwa Covid19 bukomeje kwiyongera, Ubu iryo siganywa ntiyari bakwiye kurisubika? RBC Nigire icyo ibitangazaho

Muzira yanditse ku itariki ya: 11-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka