Ngororero: Amashanyarazi bahawe yabarinze ingorane zo kubyariza ku itoroshi

Abaganga bakora ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Murenge wa Matyazo bavuga ko bashima kuba barahawe umuriro w’amashanyarazi, ukaba waratumye batandukana no kubyaza bamurikisha itoroshi.

Iki kigo cyashyizwemo amashanyarazi ku buryo batakibyaza bamurikisha itoroshi
Iki kigo cyashyizwemo amashanyarazi ku buryo batakibyaza bamurikisha itoroshi

Mu gihe bamwe bakeneye umuriro mu bikorwa by’iterambere, abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bamaze igihe bakoresha itoroshi nijoro bita ku babyeyi n’abarwanyi babagana badafite umuriro w’amashanyarazi bigahora bibahangayikishije.

Ikigo nderabuzima cya Gashonyi giherereye mu misozi miremire ya Ngororero, kugira ngo ugere ku bitaro biri hafi bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, bisaba kwambuka umugezi wa Mukungwa yihuza na Nyabarongo bikaba ikibazo kuyambuka igihe imvura yaguye, mu gihe n’umuhanda uba utameze neza.

Abaturage bavuga ko bamenyereye gukoresha ingobyi mu gihe cy’imvura kuko imodoka hari aho zidashobora gukora.

Ikibazo cy’imihanda cyifatanyije no kutagira umuriro ku kigo nderabuzima cya Gashonyi byatumye abaturage bajya mu bwigunge mu kubona serivisi nziza z’ubuzima.

Kuva babona ikigo nderabuzima cyubatswe na World Vision, kigakurikirwa no kubegereza amazi n’amashanyarazi, ubu bashima Leta y’u Rwanda n’umufatanyabikorwa wayo World Vision bashoboye kubakura mu bwigunge bakaba bahabwa serivisi nziza uko bayishaka.

Ayinkamiye Clotilde ni umubyeyi w’imyaka 42, agaragaraza imikorere by’ ikigo nderabuzima cya Gashonyi cyamufashije kitarabona amashanyarazi na nyuma yo kuyabona.

Agira ati "Iki kigo cyadufashije tutarabona amashanyarazi, cyari gifite inyubako ntoya, kitagira amazi, iyo wazaga mu ijoro wabaga utizeye serivisi uhabwa kuko abaganga bakoreshaga itoroshi, haba mu kubyaza, haba mu gusuzuma ugasanga ababyeyi bamwe batahakunda, bagahitagamo gukora ibilometero bakajya ku bitaro bya Shyira na byo byari mu misozi ihanamye, abandi bakabyarira mu rugo kuko babonaga n’aho babyarira batahizeye."

Ayinkamiye avuga ko abaturage bo muri Matyazo bari barasigaye inyuma kubera kutagira amashanyarazi n’amazi.

Ati "World Vision yaradufashije, kuko nyuma yo kuvugurura inyubako y’ababyeyi baduhaye amazi meza, turuhuka ingendo zo gukora ikilometero dushaka amazi mu mibande, ibi byagabanyije indwara zikomoka ku isuku nke."

Ati"Ibi bikorwa byahinduye ubuzima bwacu kuko indwara z’umwanda zaragananutse ndetse dushobora gutunga telefoni kuko tubona aho turahura umuriro, mbere byari ikibazo kubona umuriro ndetse n’iterambere ryari rikeya."

Nayino Anoilita utuye mu kagari ka Rwamiko, avuga ko ikigo nderabuzima cya Gashonyi cyagabanyije ababyeyi babyarira mu rugo n’abana bagahura n’ibibazo bavuka.

Ati "Turishimira ko iki kigo nderabuzima cyavuguruwe, tubona amashanyarazi, ubu ibizami bikorwa byose, umubyeyi uje kubyara aba azi neza ko abaganga bamukurikirana bareba neza badakoresha itoroshi nka kera, tubona amazi meza hano, ubuzima bwabaye bwiza."

Nayino akomeza avuga ko abaturage babonye amazi batozwa isuku n’abana babona amazi isuku iriyongera haba mu ngo no ku imashuri.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashonyi, Nzabahiranya Wilhelimine, avuga ko bahuye n’ingorane batarabona amashanyarazi.

Ati "Mbere ya 2018 ubuzima bwari bugoye kuko nta mashanyarazi twari dufite tugakoresha itoroshi mu kubyaza, ibaze iyo umubyeyi akeneye kongerwa, udafite umuriro ukoresha itoroshi bisaba kwigengesera, dushimira Imana ko nta mubyayi wabigiriyemo ikibazo."

Ababyeyi bishimira ko basigaye babyarira ahantu heza
Ababyeyi bishimira ko basigaye babyarira ahantu heza

Avuga ko iyo mikorere yatumye ababyeyi batahakunda bigatuma benshi bakora ingendo ndende, abandi bakabyarira mu ngo.

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Gashonyi igaragaza ko abagore babyarira kwa muganga bari kuri 50% ikigo nderabuzima kitarabuvururwa ngo gihabwe amashanyarazi, none ubu bageze kuri 85%.

Nzabahiranya avuga ko imbogamizi bagiraga bagifite ari umuhanda kuko mu gihe cy’imvura imbangukiragutabara itabasha kugera ku barwayi. Ati "Tugira ibibazo mu gihe cy’imbura abarwayi bajyanwa mu ngombi."

Uwo muyobozi avuga kandi ko amazi yegerejwe abaturage yagabanyije indwara zikomoka ku isuku nke.

Ati "Indwara z’abana zari nyinshi mu gihe batagiraga amazi meza, ibipimo bigaragaza ko indwara z’impiswi ziterwa n’umwanda zari kuri 65%, ubu zigeze kuri 40% kandi ubukangurambaga burakomeje."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bashima World Vision yabafashije kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage kubona serivisi nziza.

Ati "Badufashije mu kubaka ikigo nderabuzima cya Gashonyi, ariko banadufashije mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza nko kubaka ibyumba by’amashuri tugabanya ubucucike, badufashije kubona intebe mu mashuri, bafasha Akarere kwegereza abaturage amazi meza dusezerera indwara zikomoka ku isuku nke, badufashije mu kubaka amasoko mato abaturage bashobora kugeza umusaruro ku isoko bihindura ubuzima bwabo."

Jérôme Sezibera Ayingoma umukozi wa World Vision avuga ko ibikorwa bakora bagamije guteza imbere imibereho y’umwana, cyane cyane abakomoka mu miryango icyennye.

Asobanura ko World Vision yita ku bukungu n’iterambere, ubuhinzi, ibindi biri mu buzima, amazi, isuku n’isukura, hamwe n’uburezi, kugira ngo bifashe umwana kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubw’iyi nkuru. Gusa World Vision yubatse maternty (inzu y’ababyeyi) ntabwo yubatse ikigo nderabuzima cyose.

NSHIMYUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka