Rubavu: Perezida Kagame yakiriye Perezida Tshisekedi (Amafoto+Video)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo abakuru b’igihugu byombi bahuriye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bakomeza mu Rwanda gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito n’iruka ry’ibirunga.

Ni uruzinduko rwishimiwe ku mpande zombi, aho biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’imitingito bahura bakaganira.

Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rwasojwe n’ibiganiro by’abakuru b’igihugu bombi hanyuma bazongere bahure ku wa Gatandatu aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na we azasura ibikorwa byangijwe n’iruka ry’ibirunga n’imitingito mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Biteganyijwe ko kuri uwo munsi aribwo abayobozi b’igihugu byombi bazaganira n’itangazamakuru ndetse bashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye Perezida Tshisekedi mu Karere ka Rubavu, baganirira muri Serena Hotel mu mujyi wa Gisenyi, nyuma yo gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe ahanganye n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye kuri uyu mugabane, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ ibibazo byo kubona inkingo za Covid-19 mu bihugu bya Afurika.

Perezida Tshisekedi asuye u Rwanda nyuma y’uko hashize icyumweru ahuye na Perezida wa Uganda mu bikorwa byo guteza imbere ubuhahirane hagati ya Uganda n’igice cya RDC, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibyo bikorwa by’amajyambere birimo kubakwa bigomba kujyana no kugarura umutekano no guhashya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano harimo na FDLR, iyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byitezweho kwibanda ku buhahirane bw’ibyo bihugu no guteza imbere urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi no mu Karere.

Mbere y’uko Perezida Kagame aganira imbona nkubone na Perezida Tshisekedi, abayobozi mu nzego zitandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na RDC babanje guhura muri Serena Hotel.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba muri iyi Video uko byari byifashe ubwo abayobozi bombi bahuraga

Video: Richard Kwizera

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka