Uruganda rwa Pfunda rwongereye umushahara w’abakozi baherutse kwivana ku kazi

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwongereye amafaranga ahembwa umukozi ku munsi, akurwa ku mafaranga y’u Rwanda
1,100 ashyirwa ku 1,550.

Ni Amafaranga yemejwe nyuma y’ibiganiro hagati y’ abakozi bahagarariye abandi, Ubuyobozi bw’uruganda n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bemeza ko agera kuri 1550Frws ku munsi ndetse bakanahabwa amasezerano y’akazi kuva ukwezi kwa Kamena 2021.

Ikibazo cyagaragajwe tariki ya 18 Gicurasi 2021, Abakozi babarirwa muri 250 bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Pfunda bahagaritse imirimo mu buryo busa n’imyigaragambyo bashinja ubuyobozi kutabitaho no kutubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Abakozi bashinjaga ubuyobozi kuba butabitaho kuko bakorera amafaranga y’u Rwanda 1,100 bakaba batarongezwa mu myaka 15 bamaze bakorera uru ruganda.

Ikindi bashinja uruganda rwa Pfunda ni ukuba batagira amasezerano y’akazi y’igihe kirambye, ibi bikabasubiza inyuma mu iterambere ryabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bihutiye kugera ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda, baganira n’abakozi n’umukoresha.

Surender Jhijaria, umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda(Pfunda Tea Company) rukorera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu yari yatangaje ko ibibazo abakozi bafite atari abizi kuko atabigejejweho n’abasanzwe bahagarariye abakozi, icyakora avuga ko agiye kubisesengura hakaboneka igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka