Rubavu: Polisi yafashe abantu babiri binjiza urumogi mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu itangaza ko yafashe abantu babiri binjiza ikiyobyabwenge cy’urumogi mu Rwanda.

Ku itariki ya 12 Kamena 2021 ni bwo Polisi y’u Rwanda ibifashijwemo n’abaturage bafashe Hakizayezu James w’imyaka 18 na Bimenyimana Steven w’imyaka 31.

Polisi itangaza ko bombi Bafatanwe umufuka urimo udupfunyika 5,000 tw’urumogi barukuye mu Murenge wa Busasamana, barujyanye mu Murenge wa Nyakiriba byegeranye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi avuga ko bafatiwe mu nzira mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Gora mu Mudugudu wa Kaberi, bafatwa bataragera aho bagombaga kugeza urwo rumogi.

Ati “Twagendeye ku makuru yatanzwe n’abaturage muri ya mikoranire myiza yo kurwanya ibyaha n’icyahungabanya umutekano. Batubwiye ko bariya basore hari ahantu bagiye kuvana urumogi bakaruzanira umucuruzi warwo warubatumye wo mu Murenge wa Nyakiriba. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata, babafatira mu Murenge wa Cyanzarwe na wo wo mu Karere ka Rubavu”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa banze kuvuga uwo bari bashyiriye ruriya rumogi ariko bavuga ko bari baruvanye ku uwitwa Gatoto utuye mu Murenge wa Busasamana kandi kubahemba amafaranga y’u Rwanda 5,000 bakayagabana ari babiri.

Ati "Uyu Gatoto nawe ngo arukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira za rwihishwa".

Uwo muyobozi yongeye gushimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha batangira amakuru ku gihe.

Yasabye n’abandi gukomeza ubwo bufatanye kuko ari inzira nziza yo kwiyubakira igihugu. Yongeye gukangurira abishora mu byaha kubireka kuko ntacyo bizabagezaho usibye ibihombo no gufungwa.

Ati “Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ntituzahwema kurwanya ibiyobyabwenge mu buryo bwose. Amayeri yose bagenda bakoresha turayatahura kubera imikoranire myiza, ndizera ko abacuruza ibiyobyabwenge nibakomeza kugwa mu bihombo bazagera aho bacike intege ari bo, ariko Polisi yo ntizigera icika intege”.

CIP Karekezi yongeye gukangurira abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyene urubyiruko. Yagaragaje ko bariya nibahamwa n’icyaha bazamara imyaka muri gereza kubera amafaranga ibihumbi 2.500 gusa bakoreraga. Byongeye kandi bari mu nzira zo kwangiza urubyiruko bagenzi babo.

Abo babiri bafashwe bari basanganywe imikoranire n’abandi babiri Polisi iherutse gufatana urumogi mu Murenge wa Busasamana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka