Perezida Kagame yifurije Isabukuru nziza Perezida Felix Tshisekedi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Isabukuru nziza mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu uri mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.

Ifoto: ububiko
Ifoto: ububiko

Kuri iki cyumweru tariki 13 Kamena 2021, ni bwo Perezida Kagame yanditse ku rubuga rwa Twitter agira ati "Ndifuriza Isabukuru nziza y’amavuko umuvandimwe n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ukomeze ugire ubuzima bwiza n’imyaka myinshi yo kuramba".

Ni ubutumwa bwahise bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse haboneka benshi bagira icyo babuvugaho bashimira Perezida Kagame kuzirikana mugenzi we.

Perezida Felix Tshisekedi arimo kwizihiriza isabukuru mu mujyi wa Goma, umujyi uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda.

Ni umujyi yagezemo mu ijoro tariki ya 12 Kamena 2021, aje muri gahunda zo kwihanganisha abaturage batuye mu mijyi ya Goma no muri teritwari ya Nyiragongo, bakuwe mu byabo n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Ni iruka ryakuye abaturage barenga ibihumbi 450 mu byabo bagahungira ahitwa i Sake, mu Rwanda, Bukavu, Rutshuro, Masisi, na Beni.

N’ubwo bamwe bashoboye gusubira mu ngo zabo, hari abandi ibihumbi batarazisubiramo kuko aho bari batuye hanyuzwe n’amazuku yiruka ry’ikirunga bakaba batahatura.

Uretse gufata mu mugongo abangirijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, azaganira n’Ubuyobozi bwa Gisirikare yashyizeho mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri RDC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka