Abarinzi b’igihango bashimiwe ibikorwa by’ubutwari bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, harimo abariho ariko hari n’abataragize amahirwe yo kuyirokoka n’ubwo batanze ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubw’andi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko Abanyarwanda batagomba kwitanya uburinganire no kwigaranzurana ngo havuke amakimbirane mu muryango, ahubwo ari uburinganire, ari ukuringanira imbere y’amategeko kandi abagize umuryango bakuzuzanya mu kugera ku iterambere n’ikibereho myiza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoki mu Burundi, Bizoza Carême, bahuriye ku mupaka wa Ruhwa kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro binyuranye birimo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane aterwa n’abaturage bayobya uwo mugezi.
Abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bavuye abarwayi 1,129 mu cyumweru cy’ubutwererane bw’abasirikare bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo yagaragaje ko yishimiye imbabazi se yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryavugaga no kuri izo mbabazi.
Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye kugenderera uturere 13, bagenzura ibibazo byugarije imicungire y’ubutaka, inkengero z’ibiyaga n’imigezi.
Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu kwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hateganyijwe ibikorwa byo kuzirika ibisenge no kwigisha abantu kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.
Hashize iminsi mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amakuru avuga ko uwitwa Shyaka Gilbert yashimuswe cyangwa yishwe. Ni amakuru yatangiye kumvikana kuva muri Mata 2021 ndetse bamwe babifata nk’ukuri mu gihe amakuru KT Press yagerageje gucukumbura agaragaza ko bitabayeho.
Kuva tariki 9 Ukwakira 2021 intumwa ziturutse muri Amerika zagiye guhura n’abahagarariye Abatalibani mu mujyi wa Doha muri Qatar.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku binyabuzima (INRB) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Niyigena Jean Damascène afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) akaba akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyasabye Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Mujyi wa Kigali bafite imyaka 18 no hejuru yayo bacikanwe, kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19.
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.
Miliyari ebyiri na miliyoni 700 ni yo mafaranga yagenewe ikigo cy’igihugu cy’igororamuco mu umwaka wa 2021, azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu kugorora abazahajwe n’ibiyobyabwe.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ibikorwa byo gusana umuhanda wa Huye -Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wari wangiritse tariki ya 6 Ukwakira 2021 kubera imvura irimo kugwa byatangiye kandi imodoka ntoya zemerewe kuwunyuramo.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yafunguye uburobyi mu kiyaga cya Kivu tariki ya 5 Ukwakira 2021, ariko isaba abarobyi kuba baciye imitego ifite ijisho rya gatanu mu mezi ane.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera ku kirwa cy’Ijwi cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basabye Akarere ka Karongi kongera iminsi y’isoko ryambukiranya imipaka rihahirwaho n’abanyekongo.
Itsinda ry’ingabo za SAMIM zavuye mu bihugu bigize umuryango wa SADC, ritangaza ko umwe mu bayobozi b’umutwe w’ibyihebe, Sheik Dr Njile North, birimo guhigwa bukware muri Mozambique yishwe.
Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.
Ubuyobozi bw’uruganda Inyange, rumwe mu zitunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko rutazamuye ibiciro by’amata nk’uko benshi babivuga, cyakora rwemeza ko umusaruro w’amata wagabanutse bitewe n’izuba ryavuye.
Inama yahuje Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi n’abayobozi b’amakoperative akorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu, ku ya 30 Nzeri 2021, yemeje ko imitego ya kane (4) ikoreshwa mu burobyi igomba gusenywa mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo uburobyi bwemererwe gusubukurwa.
Abayobozi b’ikirwa cya Malta batangaje ko kuva ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ibyemezo byo gukingira Covid-19 byatanzwe n’abantu bavuye muri Arabiya Sawudite, Maleziya n’u Rwanda byemewe nk’ikimenyetso cyemeza ko bafite ubudahangarwa kuri virusi y’icyo cyorezo.
Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko amatora y’abayobozi b’Uturere azaba tariki 19 Ugushyingo 2021.
Abarobyi bakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko kuva tariki ya 28 Nzeri 2021 bari biteguye gutangira uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ariko kubera benshi badafite imitego yujuje ubuziranenge yitwa icyerekezo ntibemerewe kuroba.
Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu arengwa rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’i Rwanda.
Umushinga wa LAFREC wari ufite inshingano zo gusana icyanya cya Parike ya Gishwati-Mukura, ushojwe nyuma y’imyaka itandatu abaturiye iyo Pariki bahawe ubushobozi butuma batandukana no kuyijyamo bakurikiyemo ubuki, ubwatsi n’amazi.
Ingabo za SADC zihuriye mu gikorwa cya SAMIM cyo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, zatangaje ko zasenye ibirindiro by’ibyihebe byiyise Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) muri Chitima nyuma yo kwirukanwa n’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimbao de Praia.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gihsinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu Rwanda, yerekana ko bwagabanutse muri Nzeri ugereranyijwe na Kanama 2021.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza amazi y’amashyuza mu mwanya wayo, igikorwa kimaze umwaka gitegerejwe na benshi, kuva tariki ya 21 Kanama 2020 amashyuza yava mu mwanya wayo agatemba ajya mu mugezi wa Rukarara.
Inama Njayanama y’Akarere ka Rubavu yanenze Komite nyobozi y’ako karere itarashyize mu bikorwa umwanzuro w’Inama Njyanama wo guhererekanya ingurane n’abaturage batanze ubutaka bwubatsweho irerero, akarere kabaha ubutaka ariko ntikabaha ibyangombwa byabwo bikaba bimaze imyaka itanu.