Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rusaba ko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga bajya bakurikiranwa, kuko ngo bigira ingaruka mu ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwagaragaje ko imyumvire, ubukene n’amakimbirane ari byo nyirabayazana mu gutera igwingira riruta irindi mu turere mu myaka itanu ishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho mu murenge ayobora babonetse nyuma yo gushakishwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko kurwanya imirire mibi bishoboka bakaba bamanura imibare ikomeje kuboneka muri ako karere gafite 44.4%, gusa ngo ku bufatanye n’ubuyobozi biyemeje gukemura burundu icyo kibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage basanzwe bakorera mu isoko rya Mbugangari, bari barikuwemo bajyanwa mu rya Rukoko, ko bazarigarukamo nyuma y’uko rizaba ryamaze gusanwa.
Imyaka itandatu irashize Murorunkwere Vanessa atangiye gushakisha umuryango avukamo. Avuga ko kugeza ubu atarabona abo bahuje isano. Murorunkwere aganira na Kigali Today yatangaje ko mu gushakisha umuryango we yagiye ahura n’ibimuca intege, nk’abakeka ko gushaka umuryango ari ugushaka imitungo, ubundi abo abonye bikamusaba (...)
Gahimano Issa, umuturage wo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatangiye gukora umuhanda wafashaga abaturage mu buhahirane, kuko wari warangiritse burundu kubera ibiza.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu butangaza ko n’ubwo butazakira inama ya CHOGM, bwiteguye kwakira abazayitabira bazasura ako karere bagamije kwirebera ibyiza by’u Rwanda.
Umupasiteri w’Umudage, Gerhard Reuther, avuga ko yageze mu Rwanda n’umugore we mu 2007, bakishimira uko u Rwanda rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza gutanga ubufasha mu burezi, cyane cyane kwishyurira amashuri abana bo mu miryango (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda wa Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo kuwukuramo ibitaka byari byamanutse kubera inkangu.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda (MIFOTRA) yatangije gahunda yo kwita ku buzima bwiza bw’umukozi igomba kurangwa umutekano w’umukozi ku kazi, ikaba ishishikariza abakozi n’abakoresha kongera umutekano w’umukozi harimo no kurinda ubuzima bwe kuko iyo umukozi afite ubuzma bwiza umusaruro (...)
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), butangaza ko abakora ubucuruzi mu mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda bakora ibyaha, kimwe n’abari mu murimo wo kuvunja batabifitiye ibyangombwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bakomeje gutegereza imibiri y’abantu batatu barohamye mu mazi bakaburirwa irengero.
Ubuyobozi bw’ikigo cya ICPAR gishinzwe guteza imbere ubunyamwuga mu bacungamari, butangaza ko u Rwanda rufite icyuho mu bakora icungamari b’umwuga, kuko abahari batagera kuri 10% by’abakenewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga utari nyabagendwa kubera inkangu yawufunze ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022.
Mu bantu 41 bagejeje ibibazo byo kutabona ibyangombwa by’ubutaka ku Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, barindwi ntibazabihabwa kuko ngo ari ubutaka bashaka gutwara Leta.
Akarere ka Rubavu kasabye Inama Njyanama yako ko abaturage bafashe inguzanyo ya VUP bakaba barananiwe kuyishyura basonerwa, na yo isaba ko habanza gukorwa igenzura ryimbitse ku mpamvu zatumye batishyura.
Abaturage batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bananiwe gukura munsi y’ubutaka abana babiri bagwiriwe n’inkangu, kubera ko n’ubu ubutaka bukomeje kuriduka, ubuyobozi bukaba bwabagiriye inama yo kuba babihagaritse hakazabnza kumuka.
Umujyi wa Gisenyi wagiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwe umubiri w’umuntu umwe wabonetse ahitwa Muhira mu Murenge wa Rugerero.
Abaturage batuye mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu batunguwe n’inkangu y’umusozi wacitse saa moya za gitondo, ihitana abana babiri bari bagiye kuvoma.
Ubuyobozi bwa Banki itsuramajyambere mu Karere k’Ibiyaga bigari (BDEGL), butangaza ko muri uyu mwaka wa 2022, bugiye gutera inkunga ya miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika, imishinga y’iterambere ikorerwa muri ako Karere.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko umuhanda wa Nyabihu - Rubavu wafunzwe kubera impanuka y’imodoka nini itwara imizigo. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Nyakiriba umanuka ujya mu Murenge wa Kanama.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ishuri ry’imyuga, rimaze imyaka icyenda ryubakwa n’uruganda rwa Bralirwa, ariko rikaba ryarananiranye kuzura.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushishikariza abana babuze imiryango yabo gukorana n’itangazamakuru kuko rifasha, bukaba bwabitangaje nyuma y’uko Uwamahoro Angélique uzwi nka Munganyinka, abonye umuryango batandukanye mu myaka 28 ishize anyuze muri iyo nzira, ababyeyi bakaba bari baramaze kwakira ko (...)
Uwamahoro Angélique wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, nyuma y’imyaka 28 atazi umuryango avukamo, yongeye kubona se na nyina batandukanyijwe na Jenoside mu 1994.
Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ikaba ishobora kuba yarubakirwaho n’umuturage.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki ya 10 Mata 2022 iyobowe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yasibye inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 171 n’ibihumbi 834 n’amafaranga 510 yari yaratanzwe muri gahunda ya VUP yanditswe mu bitabo by’imari ariko bikagaragara ko zidashobora kwishyurwa ku (...)
Abagore 100 basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombejwe na Covid-19, bahawe igishoro n’umuryango Arise and Shine International Ministries (ASIM), amafaranga azatuma bongera gusubukura ibikorwa byabo byari byarahagaze.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gushaka ukuri kw’amateka y’u Rwanda no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.