Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mugire Joseph wahoze ari umuyobozi muri Koperative UMWALIMU SACCO na Nyirarukundo Liliane wari umukozi wa koperative Umwalimu Sacco.
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abakuru gusigira ababakomokaho umurage w’amateka y’ukuri ku Rwanda.
Fred Mufulukye uherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Emmanuel Gasana, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata 2021 yamugize Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), uyu mwanya akaba awusimbuyeho Bosenibamwe Aimé witabye Imana muri Gicurasi 2020.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021 yemeje DCG Juvenal Marizamunda wari Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi kuba Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), asimbura George Rwigamba wari uri kuri uwo mwanya kuva mu 2016.
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime, Rukundo Frank, wamenyekanye ku mazina ya Frankie Joe yabajije abavuga rikijyana bazwi nka ‘influencers’ aho bagiye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urubanza ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika, rwoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou tariki ya 13 Mata 2021.
Agasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro kahinduwe umusozi wa Nyamagumba kubera kuhicira Abatutsi muri Mata 1994. Umusozi wa Nyamagumba uzwi nk’umusozi mu Rwanda wari wegereye gereza ya Ruhengeri, imwe mu zafungiwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC) Jean Michel Sama Lukonde yagaragaje abagize Guverinoma nshya igiye kumufasha nyuma y’igihe kinini itegerejwe kuva tariki ya 15 Gashyantare 2021, ikaba ari Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 32 n’ababungirije (Visi Minisitiri) 11.
Imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu mujyi wa Goma no mu gace ka Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuyemo guhangana gushingiye ku moko y’abaturage bahatuye.
Tariki ya 7 Mata 2021 nibwo Tania Rugamba, umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani, yanditse ku rukuta rwa Twitter ati "Sogokuru yahimbye ’Nzataha Yeruzalemu nshya’ tariki 6 Mata 1994 yiyumvamo gutaha kwa Jambo bukeye bwaho."
Igikorwa cyo guhuza Urwibutso rwa Kivumu mu Karere ka Rutsiro n’urwa Nyundo muri Rubavu, cyahujwe n’umunsi Interahamwe zateye Cathédrale ya Nyundo zikica Abatutsi bari bahahungiye ku itariki ya 9 Mata 1994, gusa ngo hari indi mibiri myinshi iraboneka.
Ingoro ya Buckingham "Ibwami" yatangaje ko Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II yapfuye afite imyaka 99.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko imibiri y’abazize Jenoside yakowe abatutsi mu 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Kivumu muri ako karere igiye kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi wa Koperative yo gutwara abagenzi (RFTC), Col Dodo Twahirwa, atangaza ko imodoka zose zitwara abagenzi zihabwa inyunganizi ya essence bityo akaba nta mpamvu yo kongera ibiciro byashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragaje ko ubwandu bushya bwa Covid-19 buri kwiyongera mu Ntara y’Amajyepfo bitewe n’abantu benshi bakorera hamwe.
Urukiko rwasigaranye imanza zitarangijwe n’Urukiko rwa Arusha (UNIRMCT), rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kunganira Umunyarwanda Félicien Kabuga.
Mu Karere ka Rubavu abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafatiye mu cyuho Habimana Aloys w’imyaka 52, afite udupfunyika tw’urumogi 5,000.
U Rwanda rwungutse sitasiyo ya kabiri izajya ifasha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi kongeramo umuriro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, Mwenedata Jean Pierre, avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ibibazo byinshi birimo kudahabwa serivisi uko bayifuza kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’amarenga, akemeza ko na we yayaniwe gusezeranya abafite ubwo bumuga (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Rugamba mu Mudugudu wa Kibumbiro bavuga ko babuze uko bajyana umusaruro ku isoko bitewe n’umuhanda wangiritse bikabatera igihombo kubera ibirayi biborera mu buhunikiro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zo mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu.
Ubwo yari amaze kwimikwa ngo abe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Musenyeri Eduard Sinayobye yabwiye imbaga yaje kumushyigikira ko yabaye nk’Umubyeyi Mariya ubwo yabwirwaga na Malayika Gabuliyeri ko azabyara umwana w’Imana agaterwa ubwoba n’iryo jambo ariko ntahakane.
Umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, ubera muri Diyoseze ya Cyangugu uyobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz, wasabye Musenyeri Sinayobye kwitangira Intama yaragijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko umugezi wa Sebeya nubwo ujya wuzura ugasenyera abaturage atari umuturanyi mubi kuko hari n’ibyiza byinshi biwukomokaho.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Munyantwali Alphonse wari usanzwe ayobora Intara y’Iburengerazuba hamwe na Guverineri mushya w’iyo Ntara, Habitegeko François, Munyantwali yagaragaje ibikorwa byagezweho by’Intara y’Iburengerazuba amwereka n’akazi amusigiye agiye gukomeza.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, ahamagarira abantu bose kwirinda ababasaba kugura serivisi z’ubutabera kuko bazemerewe, akaba ari na byo bizatuma ruswa muri urwo rwego icika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda batangije ibikorwa byo gutera ubwatsi bw’amatungo hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibiryo byayo no kongera umukamo ndetse no kugabanya ibibazo hagati y’aborozi n’abahinzi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 15 Werurwe 2021 yemeje gahunda yo kuvugurura ibibazo by’imari n’imicungire mu Murenge SACCO hagamijwe guteza imbere imikorere yayo no korohereza abayikoresha.
Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu. Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe tariki 15 Werurwe 2021 rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri (…)
Habitegeko François wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamworohereje akazi, akavuga ko yizeye gukorana n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bagafatanya kuyiteza imbere.