Ubuyobozi bw’itsinda ry’abikorera bishyize hamwe kuzegukana kubaka isoko rya Kijyambere mu Karere ka Rubavu RICO, ritangaza ko rimaze kwiyemeza arenga miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko rya Gisenyi, igihe bazaba baryemerewe n’akarere.
Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye koroherezwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bacibwa n’Akarere kubera gutinda guhabwa amasezerano y’ubukode n’ingaruka z’ibihe bya COVID-19 banyuzemo.
Impunzi z’Abarundi 595 zari mu Rwanda zakiriwe ku mupaka wa Nemba zisubira mu gihugu cyabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda umuntu yakirebera mu mibanire ya buri munsi y’Abanyarwanda, kuko bigaragara ko bishimiye ko babanye mu mahoro.
Nubwo ari umujyi ufite amahirwe menshi mu bikorwa by’iterambere, ubukerarugendo n’ubucuruzi, ni umujyi ugifite ikibazo mu nyubako zijyanye n’igihe n’imitunganyirize y’umujyi.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko ubuyobozi bw’Akarere businya amasezerano n’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, abemerera guhabwa isoko rya kijyambere bagakomeza kuryubaka.
Ubuyobozi bw’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko insengero 110 ari zo zemerewe gukora mu gihe izindi zigisabwa kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yahamagariye abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba kwegera abaturage no kubagezaho ibyo bifuza kugira ngo barusheho kwishimira uko babayeho.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga IPRC Karongi buratangaza ko bwamaze guhitamo abanyeshuri bazakorana n’impuguke zivuye mu gihugu cy’u Bushinwa mu kubaka ubwato bugezweho buzajya bukorera mu kiyaga cya Kivu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Hon. Patricia Scotland, batangaje itariki nshya y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri uwo muryango.
Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yasenyeye imiryango 33, ibyumba bine by’amashuri, yangiza ibiti by’insinga z’amashanyarazi n’imyaka mu mirima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko mu bapimwa COVID-19 mu Rwanda, abarenga 70% nta bimenyetso bagaragaza, ibyo bikaba byashoboka ko bavurirwa mu ngo zabo kandi bagakurikiranwa kugeza bakize bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.
Ikoranabuhanga mu bigo by’imari bibitsa bikanaguriza ni imwe mu nzira zihutisha gutanga serivisi, kandi rikabika amakuru yizewe hirindwa kwibeshya kwa muntu mu gukora raporo.
Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa mu Karere ka Rubavu bigeze kuri 60% biratanga ikizere ko Ukwakira kuzasiga birangiye.
Abacuruzi bakorera mu isoko ryubatse ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu Karere ka Rubavu basabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya kubafasha koroherezwa kwambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma kuko bahuye n’igihombo gikomeye kuva imipaka yafungwa.
Imyaka 35 irashize hatangijwe ingamba zo kurengera no kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ingamba zatangijwe n’isinywa ry’amasezerano ya Montreal yo kurengera ako kayunguruzo yasinywe mu mwaka wa 1987, umwanya wabaye mwiza mu kurengera isi n’abayituye.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yizeza abacuruzi bambukiranya imipaka bajyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma bambuwe n’Abanyekongo kubakorera ubuvugizi bakazishyurwa.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwatangaje ko budateganya kwitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola. Iyo nama iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020 ikabera mu mujyi wa Goma.
Raissa Mukolo ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ni we wegukanye ikamba rya Miss Black Belgium 2020.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, yemereye imodoka z’abantu ku giti cyabo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko nta ngenzo zari zemerewe kujya no kuva muri ako karere kuva muri Werurwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.
Abagore bacuruza imbuto mu Mujyi wa Gisenyi bongeye kwibasira imihanda nyuma yo gufungirwa isoko bari bashyiriweho n’ishyirahamwe ‘Femme active’. Abagore babarirwa mu 150 ni bo bari basanzwe bakorera mu isoko ry’imbuto ryashyizweho na ‘Femme active’ mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kwa Rujende.
Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd butangaza ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko guturana n’umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bituma abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 kiyongera muri aka karere bitewe n’ingendo zambukiranya umupaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, yahamagariye ibitaro n’amavuriro kubakira inzira abafite ubumuga kugira ngo bashobore koroherwa kubona serivisi z’ubuzima.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli butangaza ko ibyabaye ku mashyuza mu Karere ka Rusizi bitatewe n’imitingito ahubwo byatewe n’imiterere y’amashyuza n’amabuye yaho, byakwiyongera ku ntambi zaturitse bigatuma amazi atemba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase atangaza ko mu byumweru bine inzego z’ibanze zikorana n’inzego z’umutekano zahagaritse abantu ibihumbi 56 batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Major General Aloys Ntiwiragabo yatahuwe n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye. Icyo kinyamakuru giherutse gutangaza ko cyamubonye mu kwezi kwa Gashyantare 2020 mu Bufaransa. U Rwanda rwatangaje ko rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, dore ko afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ariko bigaragara cyane tariki ya 24 Kanama 2020, aho ikidendezi cyakamye agasohokera ahandi akabangamira abanyura mu muhanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko Abanyarwanda bigaga mu mujyi wa Goma bitazaborohera kubera imipaka ifunze, bugasaba ababyeyi n’abana bigaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka andi masomo baziga mu Rwanda ubwo amashuri azaba atangiye.