Perezida Edgar Lungu yituye hasi ari mu birori

Ibitangazamakuru byandikirwa muri Zambia bitangaza ko Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma yo kugira isereri bitunguranye, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo wizihizwa ku itariki ya 13 Kamena buri mwaka, ikaba ari inshuro ya kabiri bibaye kuri Perezida wa Zambiya nk’uko byamugendekeye muri 2015.

Perezida Edgar Lungu wa Zambia
Perezida Edgar Lungu wa Zambia

Ubuyobozi bwa Perezidansi ya Zambia bwatangaje ko icyo kibazo cyatewe n’indwara ya "oesophagus" asanganywe.

Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri muri icyo gihugu, Dr Simon Miti, akaba yihutiye kubwira abaturage baho ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko Perezida Lungu “ameze neza kandi ko akomeje kurangiza inshingano ze”.

Dr Miti yatangaje ko mu gihe cyo kwizihiza umunsi wa 45 w’Ingabo, Perezida yagize uburwayi “bw’umutwe utunguranye” ariko yahise akira nyuma y’igihe gito asubira mu gikorwa yari arimo, nyuma yo guhagarika gato ibyo yari arimo, ajya mu modoka asubira ku biro bye.

Perezida Lungu yagiye ku butegetsi mu matora y’inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Michael Sata mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka