Umuryango wa ‘TechnoServe’ ugiye gufasha abahinzi b’ikawa mu Karere ka Nyamasheke hasimburwa ibiti ibihumbi 100, bikazafasha akarere nibura gutera ibiti bishya bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro muri Repubilika ya Santarafurika, Éric Rokosse-Kamot umaze icyumweru asura ibikorwa by’ubuhinzi n’ishoramari mu Rwanda, yashimye ubuhahirane bw’umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, avuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi.
Ubuyobozi bwa ‘Arise Rwanda’, umuryango wita ku burezi ukanateza imbere abagore, butangaza ko bugiye kubaka ivuriro mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, rizafasha abatuye ako karere kubona serivisi zunganira ibitaro bya Murunda.
Abantu 300 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19. Ni inkingo zahawe 20% z’abagororerwa kuri iki kirwa bangana na 300 mu bantu 1621 bari kuhagororerwa.
Jean-Pierre Adams wahoze akina umupira w’amaguru mu Bufaransa, akaba yari amaze imyaka 39 muri koma kubera uburwayi, yitabye Imana afite imyaka 73.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.
Lt Col Innocent Munyengango yashyizwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, wagaragaje ruswa yatanzwe mu masoko ya Leta, isaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12.
U Rwanda rwakiriye inkingo 200.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’Ingabo za Hellenic binyuze mu bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.
Uruganda Rutsiro Honey Ltd ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwamuritse ubuki bw’umwimerere rukora, ndetse runatangaza ko rugiye gushyira ku isoko divayi z’amoko ane (4) bitarenze uyu mwaka, rugashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira ibyo rukora kuko byujuje ubuziranenge.
Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze yakorwa, akazatorwamo abayobozi bagera ku bihumbi 10 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.
Inka eshanu zihaka zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zashyikirijwe Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ize zirashwe n’abantu bitwaje intwaro bari bavuye mu mashyamba ya Congo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage basabwe gutanga umusoro ku butaka butagomba gusoreshwa, ibi bikaba bije bisubiza abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa aho ahari ubutaka bw’ubuhinzi bwanditsweho inganda, ubukerarugendo, ubukungu cyangwa imiturire.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwongeye gutera intambwe mu gikorwa cyo gukora inkingo za Covid-19 nyuma yo kwemererwa guhabwa ikoranabuhanga rya mRNA n’ikigo cya BioNTech cyakoze urukingo rwa Pfizer.
Umusore w’umwarimu w’imyaka 29 wo mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandika urwandiko asa n’uwerekana ko agiye kwiyahura kubera kubengwa n’umukobwa w’inshuti ye biteguraga kubana, ubuyobozi bwamubonye mu rugo rw’undi mukobwa w’inshuti ye.
Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baravuga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashakaubwo butaka bayibusubiza.
Umugezi wa Sebeya umaze imyaka wangiriza abawuturiye kubera isuri n’amazi menshi amanuka mu misozi ya Gishwati, abawuturiye bavuga ko ugenda ugabanya ubukana kubera ibikorwa birimo gukorerwa mu nkengero zawo.
Umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Dar es Salaam muri Tanzania, ubwo yageragezaga kwinjira akoresheje imbunda.
Hategekimana Aloys wari ufite ipeti rya Caporal mu ngabo zahoze ari iz’u Rwanda (ex-FAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside no kugarura umutekano mu Banyarwanda.
Niyobuhungiro Félix utuye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi agiye kwandikisha uruhinja rwavutse, nyuma y’uko bimenyekanye ko uwo babyaranye atari yujuje imyaka y’ubukure.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ubushobozi bwo gushimira ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko abamugariye ku rugamba, bityo boroza inka icyenda abatuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho kwiba amafaranga bagahungira mu Rwanda. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabashyikirije u Burundi ku mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi butangaza ko bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka.
Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko cyavuguruye amasezerano u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi utabuze isoko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo habaye ikibazo mu bayobozi bagomba kuwushakira isoko.
Abaturage bo mu miryango 13 yangirijwe n’imvura idasanzwe irimo urubura yaguye tariki 12 na 13 Kanama 2021 bashyikirijwe ubufasha.
Aborozi b’amafi mu Rwanda bavuga ko Covid-19 yabateje ibihombo birimo kubura abaguzi kandi bakomeza kugaburira amafi.
Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare badasanzwe boherejwe na Amerika mu gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo no kurinda Pariki y’Ibirunga.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.