Rubavu : Ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bumaze guhomba 70%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid-19, bukaba bumaze guhomba ku kigero cya 70%.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwaradindiye kubera Covid-19
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwaradindiye kubera Covid-19

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko Covid-19 yagize ingaruka ku bukungu bw’Akarere ka Rubavu n’abagatuye.

Agira ati "Tumaze umwaka n’igice Covid-19 igeze mu Rwanda, yatumye ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byanzura ko umupaka ufungwa, kandi aka Karere kari gafite imipaka itatu n’icyambu byakoreshwaga n’abantu benshi mu guhahirana na Congo, ku buryo ku munsi ibihumbi biri hejuru ya 46 by’abantu byambukiranyaga umupaka, byari bitunze abaturage, ariko biza guhagarara".

Nzabonimpa avuga ko imibare iheruka yakozwe na Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021, ubucuruzi buzwi nk’ubukomeye bwambukiranya umupaka bwagabanutseho 15%, kuko ingamba zagiye zifatwa ntizabangamiye ubwo bucuruzi kuko ibicuruzwa byakomeje kwambukaga ariko ubucuruzi buciriritse bwo bwarahagaze bituma ababukoraga bahomba abandi babuvamo.

Uwo muyobozi yongeraho ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari bitunze abaturage benshi barimo abajya gucuruzayo, abajya kurangurayo, abajya gukorayo imirimo ya nyakabyizi, abanyeshuri bajyaga kwiga, ariko kubera Covid-19 ibyo byose ntibyakomeje.

Guhagarika urujya n’uruza byagize ingaruka ku bakozi b’abaganga n’abarimu n’izindi serivisi babaye abashomeri.

Nzabonimpa ati “Abagombaga kuza gukorera mu Rwanda n’abajyaga gukorera i Goma ntibakomeje akazi, ikindi hari n’igihe twajyaga muri Guma mu Rugo kubera imibare yiyongereye, bituma abaturage babura ubushobozi ndetse bamwe barya igishoro, kandi ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bukungu bw’umuturage. Niba rero urujya n’uruza rwaragabanutse ndetse n’imirimo igahagarara, n’ubukungu bw’abaturage bwaragabanutse”.

Kuva mu Kwakira 2020 ni bwo ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bwongeye kwemerwa, na bwo abantu basabwa kujya mu matsinda hakambuka bamwe bakajyana ibicuruzwa bw’abandi babanje kwipimisha icyorezo cya Covid-19 mu kugabanya urujya n’uruza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka