Nyundo: Habonetse umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu

Umuyobozi ukuriye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Olivier Bitwayiki, aratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.

Bitwayiki avuga ko amakuru y’uwo mwana yayamenye nyuma yo kubibwirwa n’ukuriye abafite ubumuga mu Kagari, akemeza ko amakuru areba uwo mwana atari azwi mu buyobozi uretse abaturanyi bari babizi ariko ntibagire icyo babikoraho.

Ni umwana wa Ndayambaje Jean Pierre na Mukeshimana Epiphanie ariko kubera amakimbirane umugabo ntahaboneka buri gihe.

Uwo mwana bigaragara ko ananutse bikabije, akagira imisatsi yacuramye, ubona ameze nk’utajyaga ku kazuba cyangwa ngo yitabweho.

Yavutse mu 2016, avukira mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Kiziguro ari ho umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga yamusanze.

Bitwayiki avuga ko nyuma yo kubimenya yagiye mu rugo asanga nta muntu uhari atumaho Mukeshimana ngo aze bavugane kuko yamushakaga.

Agira ati "Yaje ndamuganiriza mwereka ko bidakwiye guheza umwana mu nzu abona kumunyereka".

Mukeshimana avuga ko umwana we atamutererana ahubwo amusiga mu nzu kuko ntawundi yamusigira ngo ajye gushaka imibereho mu gihe umugabo atabitayeho.

Bitwayiki avuga ko yasanze ari umwana ufite ubumuga bukomatanyije kubera kutitabwaho.

Ai "Ni umwana uteye impuhwe, imisatsi yaracuramye, nta rugingo rukora kubera ko atafashijwe akiri muto."

Akomeza agira ati "Ni umwana mwiza, namufashe ngira ngo ndebe ingingo ko zakora ukabona araseka, twamusohoye abana b’abaturanyi ubona bishimiye kumubona kuko batari basanzwe bamubona."

Mukeshimana avuga ko ibibazo umwana afite bikomoka ku makimbirane mu rugo kuko umugabo amutererana bigatuma amusiga ngo ashobore kubona ikibatunga.

Ati "Umwana ngerageza kumwitaho ikibazo ni ubushobozi, umugabo araduta ntaduhahira, bikaba ngombwa ko njya gushaka ikidutunga."

Mukeshimana ufite abana babiri avuga ko ubuzima abayeho atari bwiza ku buryo kurera uyu mwana adafite umufasha bigoye.

Abaturanyi ba Mukeshimana bemeza ko uyu mubyeyi abayeho mu buzima bugoye akaba akeneye gufashwa.

Bitwayiki avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse mu gufasha uyu mwana. Ati "Akeneye ubutabazi bwihuse burimo igare rimufasha kwicara, imisatsi yaracuramye hakenewe ibihabwa umwana ufite imirire mibi, gusa hakenewe ko nyina afashwa kugira ngo ashobore gutunga umuryango."

Akomeza agira ati "Iyo urebye uyu mwana umugirira impuhwe kubera uko ameze, gusa n’umuryango abayemo ukeneye gufashwa, kuko inzu umuryango ubamo si iyabo irakodeshwa kandi batakoze ntibayigumamo, hakenewe ko uyu mubyeyi ashyirwa muri VUP."

Byagiye bivugwa kenshi ko abana bafite ubumuga bahishwa mu nzu, uyu akaba rumwe mu ngero z’abana bakorerwa bene iryo hohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyumwana akeneye kugezwa kukigo nderabuzima Kandi unuyobozi bwibanze buboshyiremo imbaraga

TUYAMBAZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Uyumubyeyi wumama akeneye ubufasha akarere nikagire icyo gakora byihuse uwomwana abone amata kabifashijwemo nikigo nderabuzima kabisa nziko ubushobozi buhari .bagerageze barengere ubuzima bwuwo mwana.

TUYAMBAZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Ncpd my karere Ka rubavu nihagurukire ikibazo c’uwo means anime ubuvuzi.

Ntibashoboka j.paul yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Iyo mushyiraho Numero za nyina cg se wenda Hari abagiraneza bari kumufasha murakoze

Ka yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

mbere yabyose ise ashakishwe ahanwe kandi muzabitangarize abantu bamenye ko bagomba kwita ku mwana wabo uko yavuka,kose sugupfa,kubyara gusa ubu asesera.aje gusa yarangiza ibye ibyabana bikareba nyina ejo uzumva yabyaye undi*

lg yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka