Abaturage bo mu miryango 13 yangirijwe n’imvura idasanzwe irimo urubura yaguye tariki 12 na 13 Kanama 2021 bashyikirijwe ubufasha.
Aborozi b’amafi mu Rwanda bavuga ko Covid-19 yabateje ibihombo birimo kubura abaguzi kandi bakomeza kugaburira amafi.
Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare badasanzwe boherejwe na Amerika mu gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo no kurinda Pariki y’Ibirunga.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera bwatangaje ko Turinimana Fabien wayoboraga Umudugudu wa Gitovu mu Kagari ka Ndago hamwe n’abandi bantu batatu, tariki ya 14 Kanama 2021 banyweye inzoga ya kanyanga bamara gusinda bakarwana bagakomeretsa uwitwa Niyonibutse.
Mu ijoro rishyira tariki 14 Kanama 2021, abantu 26 bafatiwe muri Kivu Park Hotel bari mu muziki udasakuza (Silent Disco). Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu bwatangaje ko abo bantu bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Umushinga ubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya uterwa inkunga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere "Rwanda water resources board", ku itariki 10 Kanama 2021 washyikirije abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, imbabura za Rondereza 163 zitezweho kugabanya ikoreshwa ry’ibiti n’amakara mu (…)
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira iya 8 Kanama 2021, Inkuba yakubise umugore n’umugabo barapfa, iyo mpanukaikaba yarabereye mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko ku bufatanye n’iza Mozambique ndetse na Polisi y’u Rwanda, zamaje kwigarurira umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikuru ku barwanyi bari barigaruriye Amajyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyize Akagari ayobora muri Guma mu rugo, cyakora avuga ko agomba kugirwa inama.
Imiryango 550 yo mu Karere ka Rubavu yari imaze imyaka icumi itangira ibyangombwa by’ubutaka yabishyikijwe.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Abanyekongo bemerewe kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko abaturage bo mu Rwanda babijyana muri Congo, akavuga ko uwakwanga ko byinjira mu Rwanda yaba afite ikibazo.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bashyikirije ibiribwa abo mu Murenge wa Rubavu, umwe mu mirenge yahuye n’ikibazo cyo kutabona ibiribwa bihagije mu Karere ka Rubavu.
Inama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu tariki 29 Nyakanga 2021, yemeje ko gukoresha utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ ku baturage bambukiranya umupaka bigiye kongera gukorwa ndetse, abari muri iyo nama basaba ko imisoro itanditse yakwa abakoresha umupaka (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu tugari twa Buringo na Kabumba bateguye ibikorwa byo gufasha abaturanyi babo barwaye Covid-19 babahingira, kugira ngo batazasigwa n’igihe cy’ihinga.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Rwivanga Ronald, yatangaje ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikomeje kandi ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwitwara neza mu guhashya inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique, mu duce twa Palma, Afungi, Mueda na Awasse.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage, bakusanyije inkunga yo gushyikiriza abarwayi 68 ba COVID-19 barwariye mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yavuze ko tariki ya 26 Nyakanga 2021 habayeho uburangare mu gutanga ikizamini cya Leta kitari mu bigomba gukorwa kuri uwo munsi.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ibiribwa byo guha abaturanyi babo batishoboye, iyo nkunga ikaba yahawe imiryango 123.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Col Ronald Rwivanga, yemereye Kigali Today ko umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zatangiye kurwanya umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu muri Mozambique.
Indirimbo ‘My Vow’ y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, yahimbiye umugore we, yasohotse benshi bayitegereje bihutira kuyireba, kuko mu gihe cy’amasaha icumi gusa yari imaze kurebwa n’ibihumbi birenze 113.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yashyize ahagaragara ibyavuye mu gikorwa cyo gupima COVID-19 mu buryo bwagutse abatuye mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 17 na 18 Nyakanga 2021.
Akarere ka Rubavu gakomeje igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku baturage batishoboye muri iki gihe cya Guma mu Rugo, gusa ngo hari abo byatinze kugeraho ndetse hakaba hari abari batangiye kuvuga ko babayeho nabi badashobora kubahiriza Guma mu Rugo, ariko aho bibagereyeho barabyishimiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Eduard Ngirente watangije Inama ya 41 y’Abayobozi b’Imijyi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa (AIMF), yagaragaje uburyo ikoranabuhanga ryoroheje gutanga serivisi no kwihutisha iterambere n’imibereho y’umuturage.
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Israël Mbonyi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, arimo kwitegurwa mu mujyi wa Bujumbura, aho azasusurutsa abatuye uwo mujyi mu bitaramo azakorerayo kuva ku itariki 13 kugera ku ya 15 Kanama 2021.
Ibibazo byo gutandukana hagati y’abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
Akarere ka Rubavu gateganya gupima abaturage babarirwa mu bihumbi 24 bagatuye mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango ibihumbi 13 ikennye, kugira ngo ibashe kubaho inubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Kalisa Sam uyu akaba ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’umuturage witwa Mutsinzi Steven. Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru.
Ubwato buzwi nk’icyombo bwari bwikoreye amabuye yo kubakisha, bwibiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu buhitana uwari ubutwaye.