Rutsiro: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 y’abazize Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 yabonetse mu Murenge wa Mushubatsi, umwe mu mirenge yakorewemo ubwicanyi ndengakamere bw’Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, hakaba hararokotse ngerere.

Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 y'abaziza Jenoside
Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 y’abaziza Jenoside

Muri icyo gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, yagarutse ku mateka ya Jenoside, agaragaza uburyo yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa ishyigikiwe n’ubuyobozi bubi.

Ayinkamiye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Alain Gautier, Umufaransa wagize uruhare rukomeye mu kugaragariza u Bufaransa n’amahanga uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe abatari bake bayipfobya cyangwa bakayihakana.

Niyonsenga Philippe ukuriye Ibuka mu Karere ka Rutsiro, avuga ko imibiri yashyinguwe yagiye ikurwa ahantu hatandukanye mu Murenge wa Mushubati, kuko wari utuwe n’Abatutsi benshi ariko ubu hakaba hasigaye ingerere kubera Jenoside yahakorewe.

Niyonsenga agaragaza amateka ya Jenoside mu Rwanda, avuga ko mu gihe cy’amezi atatu hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994, cyari igihe gihagije ngo Abatutsi barenga miliyoni babe bamaze gupfa.

Agira ati “Tugendeye ku miterere ya Jenoside zabaye hirya no hino ku isi, Jenoside yose ntipfa kubaho, irategurwa, ikagira umurongo mugari igenderaho uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo kuyikora”.

Akomeza avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kwigishwa kuva mu 1957 kugera igeze ku ndunduro mu 1994.

Amateka ya Mushubati

Amateka agaragaza ko mbere ya 1936 Teritwari ya Kibuye yagabanaga na Teritwari ya Cyangungu, bikagabanira ku Mubuga.

Mu 1936 ni bwo hongewemo Teritware ya Kibuye yavaga ku Kirimbi ikagera muri Mukebera, aho yahuriraga na Teritware ya Kibuye.

Mu 1960 icyari Teritwari cyahindutse Perefegitura, Sheferi zihinduka amakomini hanyuma Susheferi zihunduka segiteri.

Mushubati yabarizwaga muri Sheferi ya Bwishaza, teritware ya kibuye. Sheferi ya Bwishaza yategekwaga n’umutware Seruvumba, ni yo yavuyemo Komini Mabanza na Gitesi.

Sheferi y’Ubudaha yategekwaga n’umutware Rubayiza, ni yo yavuyemo komini Kivumu, Sheferi ya Bwakira yategekwaga n’umutware Muterahejuru, ni yo yavuyemo komini ya Nyantango.

Sheferi ya Akanange yahuzaga komine Kayove na komini Rutsiro yategekwaga n’umutware Mbaraga, ubwo hari muri Teritwari ya Kibuye yageraga muri Mukebera.

Mushubati mbere ya 1959 yari ifite umwihariko wo guturwa n’Abatutsi benshi bityo kubamenesha no kubaca intege byaragoranye cyane, ibyo rero byatumye muri ibyo bihe batotezwa bikomeye.

Niyonsenga avuga ko hagati ya 1963-1964, ubwo Inyenzi zateraga hatotejwe abarimu harimo, Gasamagera Cyrille, Rwamanzi Etienne na Rushugu Dionise.

Icyatumaga ingengabitekerezo ya Jenoside ikura ndetse ikagira n’imbaraga muri Mushubati, ni uko yakorwaga n’abategetsi nka Perefe wa Kibuye Kanyandekwe Joel wavukaga i Gihara muri Mushubati.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence

Muri Mushubati Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi kuko abantu bari baratinyutse ndetse baramaze kwiyumvamo gukora Jenoside, harimo burugumesitiri Bagirishema Ignace, Munyanshongore Canisius wari umwarimu, Hakizimana Deogratias wari umwanditsi wa komini na Habiyambere Athanase wari konseye watwikiye munzu inshuti ye bahanye inka ngo ari gutanga urugero abandi bamurebereho.

I Mushubati habarurwa udusozi tumwe na tumwe twari dutuyeho Abatutsi benshi ariko hasigaye ngerere turimo Kigarama yari ituwe n’Abacyicyiri, Bujeri ko kazimye hafi ya burundu, Bishyo, Gafumba na Nyagatovu.

Urwibutso rwa Mushubati rwashyinguwemo imibiri rwari rusanzwe rushyinguyemo indi mibiri 1,816 hiyongeyeho iyo 62.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka