Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n’imitingito

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Tshisekedi yakoreye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, ari kumwe na Perezida Kagame basuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito mu mujyi wa Gisenyi.

Ni uruzinduko rwabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho Perezida Kagame yakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Mu modoka y’Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yatwaye mugenzi we wa RDC amutembereza umujyi wa Gisenyi, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito harimo imihanda n’inyubako z’abaturage.

Imitingito ibarirwa mu magana yumvikanye mu mujyi wa Gisenyi ikurikira iruka rya Nyiragongo, bituma abaturage benshi bava mu byabo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), na ho mu Rwanda ababarirwa mu bihumbi bibiri inzu zabo zirangirika.

Abakuru b’igihugu byombi mu gusura ibikorwa byangiritse, barimo kureba akababaro k’abaturage no kubihanganisha kubera ibiza bahuye nabyo.

Mu Rwanda abaturage bangirijwe benshi bamaze gusana ibikorwa byabo uretse hegitari zibarirwa muri eshatu zangijwe n’amazuku y’ibirunga yinjiye mu Rwanda akangiza imyaka yabo.

Mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, abaturage babarirwa mu bihumbi 450 bavuye mu byabo, bamwe bakaba bakiri mu buhungiro mu Rwanda, abandi bakaba bakiri mu bice bitandukanye ndetse abari batuye ahaturikiye ikirunga bakaba barasabwe gutura ahandi.

Reba muri iyi Video uko byari byifashe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka