Urukingo rukurinda kwicwa na COVID-19 no kuremba igihe wanduye - RBC

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bamwe mu bakingiwe COVID-19 mu Rwanda hari abo basuzumye nyuma bakabasangamo ubwandu bw’icyo cyorezo, iyi ikaba ari yo mpamvu abantu bose basabwa gukomeza kwitwararika na nyuma yo gukingirwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19. Muri aba 400, hari abakingiwe urukingo 1 abandi ebyiri, icyakora ngo nta warembye cyangwa ngo ahitanwe na COVID-19, ariko bashobora kwanduza udakingiye we akaba yamererwa nabi.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi nkingo nizo kwigwaho! Cyane ko ziri mu igeragezwa.

Luc yanditse ku itariki ya: 17-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka