Perezida Tshisekedi yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro iri muri RDC

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajayaruguru na Ituri, akazahindura ubuyobozi bwa Gisirikare iyo mitwe itakiriho.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC

Perezida Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rwo guhumuriza abaturage bahuye n’ibiza by’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ubu badafite aho kuba, hamwe no kugenzura ibikorwa by’igisirikare mu guhashya imitwe yitwaza intwaro.

Yagize ati "Muri Kivu y’Amajyaruguru ubuyobozi bwa Gisirikare buzagumaho kugeza igihe imitwe yitwaje intwaro ishiriyeho, kandi ndashaka kujya muri Ituri gushyigikira ubuyobozi bw’Ingabo mu kazi zifite ko gukuraho imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano w’abaturage".

Perezida Felix Tshisekedi ubwo yarimo yakirwa mu mujyi wa Goma
Perezida Felix Tshisekedi ubwo yarimo yakirwa mu mujyi wa Goma

Akomeza avuga ko bimwe mu bimugenza, harimo kugenzura ibikorwa bya gisirkare mu guhashya imitwe yitwaza intwaro.

Ati "Leta ntishobora gukemura byose ku isegonda, hafashwe umwanzuro wa ngombwa wo guha ijwi ingufu ku kibazo cy’umutekano, mu minsi iri imbere nzaba ndi i Beni no mu nkengero zaho kugira ngo mpumurize abaturage baho kandi mbabwire ko Leta ya Kongo itazigera ibatererana".

Perezida Tshisekedi avuga ko agomba kugera ku byo yijeje abaturage, birimo umutekano kandi ukazakurikirwa n’ibikorwa by’amajyambere.

Mu rugendo rwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba ateganya guhura na Perezida Museveni wa Uganda i Kasindi, aho bagiye kubaka umuhanda uhuriweho n’ibihugu byombi uzaba uva Kasindi-Beni-Butembo-Goma-Bunagana.

Perezida Tshisekedi avuga ko ari mu mujyi wa Goma kugira ngo abatege amatwi nyuma yo guhura n’ibiza by’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kandi ko Leta irimo gushaka ibisubizo ku miryango 3500 yangirijwe n’iruka ry’icyo kirunga.

Yagize ati "Ku mazu yashenywe n’amazuku yavuye mu kirunga cya Nyiragongo, tumaze kohereza itsinda ry’impugucye kugira ngo twubakire abangirijwe n’ibirunga. Mboneyeho umwanya wo gushimira umuvandimwe Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya kuba yaraduhaye ubufasha bw’ibiribwa n’imiti".

Perezida Tshisekedi yahumurije abatuye umujyi wa Goma n’agace ka Nyiragongo ko hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe gukumira no gucunga ibiza, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’iruka ry’ibirunga muri Goma.

Yavuze ko ashyigikiye umushinga wo guca intege gaz ya CO2 iboneka mu kigobe cya Kabuno ndetse no kubyaza umusaruro gaz iri mu kiyaga cya Kivu mu kwirinda ko zateza ibiza ku baturiye ikiyaga cya Kivu, yizeza abatuye Goma ko Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli azabikora.

Ku birebana no kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatangaje ko hari ingamba zateguwe mu kuyirinda kandi harimo izizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 14 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka