Perezida Kagame yibukije abasebya u Rwanda ko hari umurongo ntarengwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 300 bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, yagaragaje ko abasebya u Rwanda hari umurongo batagomba kurenga.

Perezida Kagame yibukije abasebya u Rwanda ko hari umurongo ntarengwa
Perezida Kagame yibukije abasebya u Rwanda ko hari umurongo ntarengwa

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gukora cyane bagamije guteza imbere igihugu, abanenga u Rwanda na bo bagenda bigaragaza ndetse hakaba abagihunze kubera impamvu, n’ubwo bakorana n’abasigaye mu gihugu.

Perezida Kagame avuga ko abatereranye u Rwanda bakaruhunga aho bari babayeho nabi, ugereranyije n’uko bari bameze bakirurimo.

Umukuru w’igihugu avuga ko abasebya u Rwanda ari ukubareka bakishyira hanze ariko hari umurongo ntarengwa.

Yagize ati "Ubundi turabihorera, bakishyira hanze, abantu bose bakamenya ko ari abasazi, ariko iyo bigeze aho, hari n’umurongo utarengwa buriya. Twihorera umuntu agasara, ariko iyo urenze umurongo ibyo bisazi byawe bigashaka guhutaza Umunyarwanda kakubaho".

N’ubwo Perezida ntawe yatunze urutoki, Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) bumaze iminsi buburira abakoresha imbuga za Youtube batanga ibiganiro bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwangano, ndetse urwo rwego rukaba rwaraburiye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri rusange mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida Kagame aganira n’abavuga rikumvikana, yasabye Abanyarwanda gukomeza gukorana imbaraga kugira ngo bagere aho bifuza, bikaba bisaba ko buri wese yisuzuma, akamenya inshingano ze n’icyo bisaba ngo zigerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo bateye u Rwanda,baricwa cyangwa bagafatwa bagafungwa.Ikibazo nuko ababatuma baba bibereye I Burayi,Amerika,Uganda,Burundi,etc...Ese hali igihe bazareka kudutera?Time will tell.Ikigaragara nuko nabo baba bashaka ubutegetsi.

kigoyi yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka