DRC: Indege yakoze impanuka ihitana abari bayirimo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ni indege ya sosiyete ‘Kin Avia’ yari igiye i Shabunda inanirwa guhaguruka ihita ikora impanuka bituma abayirimo bapfa.

Abapfuye ni batatu harimo, umupilote na mugenzi we batwaraga iyo ndege hamwe n’umugenzi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka