Bamaze umwaka muri Uganda bakora imirimo nsimburagifungo

Abagabo babiri bakomoka mu Karere ka Rutsiro bamaze umwaka muri Uganda aho bafashwe bagiyeyo gushaka imirimo, bagahabwa igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe cy’amezi 12.

Aba bagabo bavuga ko nta Munyarwanda bifuriza ko yajya muri Uganda muri iyi minsi
Aba bagabo bavuga ko nta Munyarwanda bifuriza ko yajya muri Uganda muri iyi minsi

Abo bagabo ni Nsengimana Eric w’imyaka 32 na Appolinaire Munyakazi w’imyaka 27, bagiye muri Uganda mu kwezi kwa kabiri kwa 2018 bajyanywe no gushaka imirimo, bakaba barambukiye ku mupaka wa Cyanika bafite ibyangombwa.

Bakimara kwambuka aho gukomeza urugendo, imodoka bari barimo ngo yahise ijya guhagarara kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, Abanyarwanda bose 18 bari bayirimo babakuramo irakomeza, bo barara aho bukeye bajyanwa mu rukiko.

Nsengimana avuga ko bageze mu rukiko babashinja kuvogera igihugu kuko ngo nta byangombwa berekanye, bahita babakatira.

Yagize ati “Batubwiye ko icyaha dushinjwa ari ukutagira ibyangombwa ngo twavogereye igihugu. Twababwiye ko twari tubifite abapolisi bakabitwambura banga kubyemera, bahita badukatira igifungo cy’umwaka n’igice ariko watanga miliyoni imwe n’igice z’amashiringi bakakurekura”.

“Jyewe na mugenzi wanjye kuko ntayo twari dufite bahise batujyana kudukoresha imirimo nsimburagifungo. Buri munsi twaheraga saa kumi n’ebyiri z’igitondo duhinga tukageza saa cyenda, aho ni mu mirima ya Leta, hanyuma abasirikare na bo bakajya kuduhingisha ahandi kugeza saa kumi n’ebyiri”.

“Iyo utagiye guhinga hari ubwo birirwaga bakwikoreza amabuye cyangwa ibiti byo kubaka, ukikorera igiti cy’ibiro nka 150 uri umwe kubera gutinya inkoni”.

Iyo mirimo ngo bayikoze mu gihe cy’amezi 12, arangiye barabarekura bahita bataha mu Rwanda ariko barabaye ibisenzegeri. Bemeza ko basizemo abandi Banyarwanda benshi kandi ngo hari n’abapfaga kubera umunaniro no kurwara ntibavurwe.

Ngo nta Munyarwanda bakwifuriza kujya muri Uganda

Nsengimana ati “Kubera ubuzima bubi nagiriye muri kiriya gihugu, ndumva nta Munyarwanda nakwifuriza kukijyamo ubu, babireke. Nubwo bambwira ngo hariyo akazi sinasubirayo na rimwe”.

Munyakazi na we ati “Ndumva nta kintu na kimwe cyatuma nongera gusubira muri Uganda. Ngashishikariza n’abandi kutajyayo ngo ni uko bafite ibyangombwa kuko bagerayo bigateshwa agaciro ubundi imirimo y’agahato ikababona”.

Munyakazi agaruka kuri bimwe mu bintu byamubabaje cyane ku buryo yazinutswe kiriya gihugu n’abaturage bacyo.

Ati “Kimwe mu byambabaje kurusha ibindi ni ukumesa imyenda y’abasirikare n’iy’abagore babo kuko bo batanatinyaga kuduha imyenda yabo y’imbere. Ikindi cyambabaje ni ugukora isuku mu bwiherero bwacu nta gikoresho na kimwe dufite, abasirikare bakadutegeka gukoresha intoki mu gusunika umwanda”.

Abo bagabo bombi baganiriye na Kigali Today ku wa 06 Weruwe 2019, bari bari kumwe n’undi Munyarwanda wari umaze iminsi 15 afunzwe witwa Rukundo Jotham.

Rukundo ngo yari yagiye muri Uganda ku ya 16 Gashyantare uyu mwaka ajyanywe no gusura inshuti ye, afatirwa i Kampala ku ya 18 Gashyantare, nk’uko abyivugira.

Ati “Naherekeje mushuti wanjye ahitwa Kororo agiye gushaka icyangombwa, tugezeyo bahita badufata batwuriza imodoka. Batujyanye ahantu hari abasirikare, twinjira mu nzu batwicaza hasi muri koridoro, dushyira hasi ibyo twari dufite byose hanyuma batwambika amapingu n’ibigofero bidupfuka no mu maso”.

“Natangiye kubazwa n’abantu batandukanye, bambaza imyirondoro n’icyangenzaga muri icyo gihugu ndababwira ariko sinigeze menyeshwa icyo nashinjwaga. Baje kunkura muri ya koridoro njya ahandi hari abantu benshi, harimo n’Abanyarwanda, badukuramo cya kigofero”.

Aho ngo ni ho yamaze iminsi, ahavanwa bamuha ibyangombwa bye aratega agaruka mu Rwanda, gusa ngo ubuzima bwari bubi kuko ngo aho bari bafungiye hari ubwo byageraga nijoro hakaza umuntu akabamenamo amazi aho baryamye ku makaro cyangwa bakabakubita ngo ntibemerewe kuryama.

Rukundo ngo icyamubabaje cyane mu minsi yabayeyo ni uko atemererwaga kujya mu bwiherero igihe abishakiye, ngo bigatuma amererwa nabi ku buryo ngo hari ubwo bamuzaniraga ibyo kurya akabyanga kubera gutinya gushaka kwituma.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb Richard Sezibera, aherutse gusaba Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda kubera umutekano wabo, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukirimo agatotsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka