U Rwanda rwamaganye igitero cy’ubwiyahuzi gihitanye 49 muri Nouvelle Zelande

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr Richard Sezibera, mu izina rya guverinoma y’u Rwanda yamaganye igitero cy’ubwiyahuzi gihitanye abagera kuri 49 mu musigiti w’i ChristChurch mu gihugu cya Nouvelle Zelande.

Inkomere ziri kujyanwa kwa muganga
Inkomere ziri kujyanwa kwa muganga

Ni igitero cyibaye abiyahuzi barasa mu musigiti wari urimo aba-islamu bari bihurije mu isengesho ryabo ngaruka cyumweru ryo ku wa gatanu, gihitana abagera kuri 49 naho abandi 20 barakomereka.

Dr Richard Sezibera, abinyujije ku rubuga rwa twitter, avuga ko Leta y’u Rwanda yihanganishije abaturage n’ubuyobozi bw’icyo gihugu kandi ko bwifatanyije nabo mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

Itangaro riragira riti “u Rwanda rwihanganishije cyane imiryango yabuze ababo, n’abakomerekeye mu gitero kandi rubafashe mu mugongo ndetse na guverinoma ya Nouvelle Zelande muri ibi bihe by’akababaro.”

Itangazo ryakomeje rigiri riti “u Rwanda ruzakomeza gushyigikira Nouvelle Zelande mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.”

Minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zelande avuze ko iki gitero ari icy’iterabwoba, anongera ko iyi minsi ari imwe mu minsi ibabaje cyane mu mateka y’iki gihugu.

Polisi muri iki gihugu iravuga ko yafashe umugabo uri mu myaka hafi 30, ukekwaho kwica aba bantu, akaba azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa gatandatu.

Komiseri wa polisi muri aka gace witwa Mike Bush atangaje ko hari abandi bantu batatu nabo bafashwe bakiri guhatwa ibibazo, ariko umwe akaba yaje guhita arekurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka