Kicukiro: Imodoka itwara abagenzi irakongotse

Imodoka yari irimo umushoferi wayo ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Iyo modoka yo mu bwoko bwa TATA bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri ku bw’amahirwe, ntawe uhiriyemo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi, , nk’uko umushoferi wayo yabisobanuriye polisi.
Ngo nta wundi muntu wundi wari uyirimo

SSP Ndushabandi ati “Ni za modoka usanga zikuze, usanga igira akabazo bakayijyana mu igaraje, amasinga rimwe na rimwe atwara umuriro ugasanga ntiyujuje ubuziranenge, ugasanga amwe yarashishutse,...”

Ati “N’iyo ayivanye mu igaraje afite controle techinique, ntavuge ati kuba hari amapiece mu igaraje basimbuje reka nyisubize muri controle technique bandebere ko ibiyigize bicyujuje ubuziraranenge. Ni byo rero usanga rimwe na rimwe iri mu muhanda igenda, agasinga kakora ku cyuma cyangwa kakora ku kandi hakaba habaho ‘circuit’ imodoka igashya.”

Hari abantu bagaragaza ko baterwa impungenge n’uko zimwe muri izo modoka zivanwa mu bigo bisanzwe bitwara abagenzi, rimwe na rimwe bitewe n’uko zishaje, nyamara zigahita zijya gukoreshwa akazi ko gutwara abanyeshuri.

Umuvugizi wa polisi, SSP Ndushabandi yagize ati “Ntabwo ziba ari imodoka ziba zaravuye mu muhanda ku buryo zajugunywa. Yego ni imodoka ziba zikuze ariko rimwe na rimwe hari iziba zidakuze. Ba nyirazo uko bagenda bahindura uburyo bwo gutwara abagenzi bakazishakira indi mirimo harimo iyo yo gutwara abana, atari uko mu by’ukuri imodoka iba ishaje nta kindi yakora.”

Ati “Iyo imodoka ije muri Controle Technique tugasanga yujuje ubuziranenge, nta mpamvu yatuma idakora ibyo igomba gukora. Ahubwo ikiba gisigaye gikomeye, ni uburyo nyirayo ayikoresha, akurikirana ubuzima bwayo bwa buri munsi. Kuko nk’iyi ihiye ntabwo ihiye kuko ishaje, n’inshyashya yashya.”

Umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi JMV, yavuze ko akenshi inkongi z’ibinyabiziga ziterwa n’insinga ziba zitujuje ubuziranenge. Yagiriye inama ba nyiri izo modoka kujya bazikoresha mu magaraji azwi atanga serivisi nziza kuruta kuziha uwo babonye wese ngo azibakorere, kuko bumva ko ari we ubishyuza amafaranga make.

Yanabagiriye inama y’uko nyuma yo kuyikoresha bayisubiza muri controle technique kugira ngo babarebere niba insinga babashyiriyemo ari nzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izo modoka nibyo koko ntizigomba kujugunywa ngo zirashaje ariko banyirazo bagomba kuzitaho bakazikorera controle kuko zazatera impanuka.

bebeto yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka