Umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abo bareganwa ‘bari bafite gahunda yo gutwika Umujyi wa Kigali’

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), Col Ruhunga Jeannot yatangaje ko umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze akorera Radio BBC y’Abongereza, ubu uri mu maboko y’ubutabera, we n’abo bari bafatanyije bari bafite umugambi wo gutwika Umujyi wa Kigali.

Mu biganiro byahuje Polisi n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019, bigamije kunoza imikoranire y’inzego zombi, abanyamakuru babajije impamvu uwo munyamakuru yabuze, umuryango we ndetse n’abanyamakuru babaza inzego zibishinzwe zikirinda gutangaza amakuru amwerekeyeho.

Icyakora nyuma byaje gutangazwa ko uwo munyamakuru yatawe muri yombi. Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 ni bwo Phocas Ndayizera yeretswe abanyamakuru, afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Icyo gihe urwo rwego rwatangaje ko yari arimo gukorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba akekwaho.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot yavuze ko ubusanzwe hari ibyo amategeko ateganya byerekeranye no kumenyekanisha abatawe muri yombi n’ibyo bakurikiranyweho, ariko asobanura ko ibyo uwo munyamakuru yari akurikiranyweho byari bikomeye cyane.

Yasobanuye ko kubitangaza byashoboraga kwica iperereza kuko hari abandi benshi bagombaga kubanza gushakishwa no kubazwa bavugwaga muri uwo mugambi wo gutwika Umujyi wa Kigali barimo bategura nk’uko babyiyemereye ndetse bagafatanwa na bimwe mu bikoresho ngo bari kwifashisha.

Ni ho Col Ruhunga yahereye avuga ko muri rusange ibyo amategeko ateganya babyubahiriza ariko ko iby’uwo munyamakuru byari bikomeye cyane ku buryo habayeho gusuzuma ibyagira akamaro kurusha ibindi.

Yagize ati “Phocas yari mu mugambi n’abo bari kumwe wo gutwika uyu mujyi. Ibyo yarabyivugiye ntabwo ari ibyo mvugiye aha. Uburenganzira bwa Phocas burubahirizwa, ntashobora kubazwa atari kumwe n’umwunganizi we. Ariko kugira ngo ubishyire mu itangazamakuru ukiri mu iperereza, kugira ngo ukumire ishyano rigiye kuba, ntabwo waba umugaragu w’itegeko, ngo noneho umujyi numara gushya uvuge uti ariko nagombaga kubitangaza kubera ko ari yo “pratique’ (ari ko bigomba gukorwa).”

Yongeyeho ati “Phocas yarafashwe, atubwira ko ari umugambi munini bari barenze icumi. Kugira ngo tuzajye gufata abo bose, byasabaga ko batamenya ko Phocas yafashwe. Iyo babimenya nta n’umwe twari gufata, cyangwa wenda bari no kwihutisha igikorwa tutarabageraho.”

Tariki ya 13 Ukuboza 2018 ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umunyamakuru Phocas Ndayizera. Mu rukiko yari kumwe n’itsinda ry’abantu barenga 12 bareganwa na we ibyaha by’iterabwoba. Icyakora urubanza rwabo rwahise rusubikwa aho rwari kuzasubukurwa ariko rukabera mu muhezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka