Rusizi: Imvura idasanzwe yangirije abaturage ba Gitambi na Gikundamvura (ibigezweho)
Imvura yaguye mu Karere Ka Rusizi tariki 16 Werurwe 2019 yangije imitungo y’abaturage bo mu Mirenge ya Gitambi na Gikundamvura, abandi barakomereka.
Iyi mvura yaguye ahagana saa saba zishyira saa munani z’amanywa yari irimo umuyaga mwinshi, ari na wo watumye igira ubukana budasanzwe. Mu bakomeretse harimo abaturage 16 bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Mibilizi abandi bababaye byoroheje bajyanwa ku bigo nderabuzima byo muri iyo mirenge.
Kuri iki cyumweru abakomeretse bari bagifite ihungabana rikomeye bakaba bari bakirimo gukurikiranwa n’abaganga. Batatu muri bo ni bo bakomeretse cyane.
Mu bindi byangiritse harimo inzu n’imisarani. Ingo 62 zasenywe n’iyo mvura ivanze n’umuyaga, abazibagamo bakaba bacumbikiwe n’abaturanyi. Hangiritse n’izindi nzu zisaga 162 ariko mu buryo budakabije.
Hegitari zisaga 900 z’imyaka na zo zangiritse. Iyo myaka irimo ibigori, imyumbati, Soya, urutoki n’ibindi.
Iyi mvura kandi yasenye n’uruganda rw’ikawa ari na rwo rwakomerekeje abaturage benshi bari barimo kurukoramo.
Abaturage bahuye n’ibi biza barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bukababonera amacumbi dore ko bo ngo nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira.
Umuyobozi w’Akarere Ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko ibiza nk’ibi biza bitunguranye ariko ngo bagiye kuvugana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kugira ngo barebe niba hari icyo yabafasha.
Naho ku birebana n’imyaka yangiritse Kayumba Ephrem avuga ko bagiye kwihutira gukangurira abahinzi gutera indi myaka kuko ngo bakiri mu gihe cy’ihinga.
Inkuru bijyanye:
Rusizi: Abantu 14 bakomeretse biturutse ku mvura ivanze n’umuyaga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|