Nyagatare: Abaturage bavuga ko kutajya muri Uganda nta gihombo babibonamo

Abaturage b’umudugudu wa Kagitumba, Akagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba, bavuga ko kutajya muri Uganda nta gihombo babibonamo uretse guhohoterwa.

Guverineri Mufulukye yitabiriye inteko y'abaturage baturiye umupaka wa Uganda
Guverineri Mufulukye yitabiriye inteko y’abaturage baturiye umupaka wa Uganda

Murwanashyaka Rudandaza wari usanzwe ajya mu gihugu cya Uganda avuga ko, kubera ihohoterwa bakorerwa bagezeyo, kutajyayo ngo nta gihombo babibonamo kuko badatunzwe na Uganda.

Yagize ati "Bavuga ko ari bo batugize ariko burya ni twe tubagize kuko hano turahinga tukeza, abavuga ko bakuragayo akawunga ka make baribeshya kuko ako ka make ni kabi kuko umusaruro wabo ntufatwa neza, ako ka macke abakagura barya umwanda."

Murwanashyaka Rudandaza avuga ko n’iyo hashira umwaka batajya muri Uganda ntacyo bitwaye kuko umusaruro bifitiye uhagije cyane.

Yemeza ko kuba Leta yatekereje kubuza Abanyarwanda kujyayo ari ukubatekerereza neza kuko na bo bafite ingero za bene wabo bagera muri Uganda bagafatwa bakajya gufungirwa ahitwa Ntungamo bashinjwa kuba ba maneko kandi ari abaturage basanzwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko umutekano ari wo w’ibanze, bityo ko nta muturage w’ikindi gihugu uzahohoterwa mu Rwanda.

Gusa ngo kubera ko u Rwanda rutacungira umutekano Abanyarwanda bari muri Uganda, abajyayo bakwiye kubireka kugeza igihe hazabonekera icyizere ko ikibazo cyakemutse.

Abitabiriye inteko y'abaturage bagiriwe inama yo kutambuka hakurya mu gihe hakiri ibibazo byo guhohotera Abanyarwanda
Abitabiriye inteko y’abaturage bagiriwe inama yo kutambuka hakurya mu gihe hakiri ibibazo byo guhohotera Abanyarwanda

Guverineri Mufulukye yemeje ko umupaka wa Kagitumba ufunguye ariko icyo Leta y’u Rwanda idashaka ngo ni ukumva umuntu wagiye mu bukwe no gusura ahohoterwa aho yagiye.

Yavuze kandi ko nta kibazo cy’umutekano mu gihugu gihari ahubwo ko hari impungenge z’abagiye aho u Rwanda rutabasha kuwumucungira.

Ati "Twe nk’u Rwanda nta kibazo gihari usibye gusaba abaturage bacu kudakomeza kwishyira mu kaga. Ahandi igihugu kimeze neza, umutekano urarinzwe kandi n’abavandimwe n’inshuti bose bazajya baza hano iwacu na bo umutekano wabo turawubijeje."

Yabibasabye kuri uyu wa 05 Werurwe 2019 mu nama y’inteko y’abaturage yahuje abaturiye umupaka wa Kagitumba, harimo akagari ka Cyembogo na Kagitumba.

Guverineri Mufulukye kandi yasabye abaturage ba Kagitumba gukora cyane bakiteza imbere kuko Leta yabakoreye ibishoboka ngo bahinge kandi beze, bahabwa uburyo bwo kuhira imusozi.

Yabizeje ko kawunga bajyaga bajya guhaha muri Uganda bazayibona vuba iwabo kuko mu mujyi wa Nyagatare hari inganda ziyikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose ibivugwa n’abanya Matimba ndetse na Guverineri. Ubugande ni igihugu dufitanye amateka menshi meza ariko ubu bigaragara ko hari benshi mu banyarwanda bamaze iminsi bagirirwa nabi, kandi ingero zirahari zifatika. Kuba rero umuntu ajya gusura bene wabo cg ajya mu bucurizi n’izindi gahunda agahura n’ibibazo ; ikiruta byose waguma mu Rwanda kuko turatekanye nta n’umunyamahanga urataka ko yahuye n’ibibazo iwacu

Birababaje ariko kuba Igihugu nk’iki gitatira igihango.

mugabo JMV yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka